• Sun. May 19th, 2024

Umutwe wa M23 uvugako utazakomeza kurebera ibibi bikorwa n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa harimo ko zica n’Inka z’Abatutsi.

Share with others

Itangazo u mutwe wa M23 washize hanze kuri uyu wa Kane, tariki 30/11/2023, harimo ko ibitero bikorwa n’ihuriro ry’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, byica amatungo y’abaturage ahanini Inka zaborozi bo m’ubwoko bw’Abatutsi, baturiye teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Biriya bitero bya FARDC, uriya mutwe wa M23 wagaragarije amahanga ko udakwiye guceceka kuri buriya bwicanyi leta ya Kinshasa ikora ikoresheje imitwe y’inyeshamba y’itwaje Imbunda irimo FDLR, Wagner, Wazalendo n’imbonerakure z’u Burundi.

Banagaragaje ko ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa bagaba ibitero bakoresheje indege z’intambara zom’ubwoko bwa SUKHOÏ-25 bakarasa aharagiriwe Inka zabo m’ubwoko bw’Abatutsi ndetse ko bakoresha nogutera ibisasu biremereye bikaraswa mu Mihana ituyemo abaturage benshi. Nk’uko itangazo rikomeza rivuga n’uko abasivile benshi bamaze kuhatakariza ibyabo harimo na bahaburiye ubuzima.

U mutwe wa M23 warangije umenyesha isi ko bo batazakomeza kurebera ibibi bikorwa n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa ko kandi bo bazakomeza kurwana ku baturage bakoresheje kurwana kinyamwuga.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.