• Sat. May 18th, 2024

Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku byo ishinjwa na Amerika hamwe na Kinshasa, ku bisasu biheruka kugwa i Mugunga, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Share with others

Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku byo ishinjwa na leta Zunze ubumwe z’Amerika ku bisasu biheruka kugwa mu nkambi y’impunzi iri i Mungunga mu Ntara ya Kivu Yaruguru mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda binyuze ku muvugizi wayo Yolande Makolo yatanze ubutumwa busubiza Amerika i rushinja kuba inyuma y’ibibombe biheruka guhitana abantu muri Mungunga, hafi n’u mujyi wa Goma.

Yagize ati: “Ibi biteye isoni Matthew Miller! Ni gute wodushinja ibintu nk’ibi bitarimo gutekereza neza? Igisirikare cy’u Rwanda n’u bunyamwuga bwacyo, nta narimwe cyotera inkambi yavanwe mu byabo. Cyangwa ngo rukore ibintu by’u mwanda nk’ibi. Ibyo mu bishakire muri Wazalendo na Fdlr.”

Ninyuma yaho leta Zunze ubumwe z’Amerika zari zimaze gusohora itangazo riteweho umukono na Matthew Miller umuvugizi wa minisiteri y’ubanye n’amahanga ya leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Aho iryo tangazo ryarimo rishinja u Rwanda na M23 kugaba igitero i Mungunga, ahari inkambi y’abavanwe mu byabo kubera ibibazo by’intambara iri muri Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

Icyo gitero cya gabwe ahagana isaha z’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 03/05/2024, kigasiga gihitanye abantu 15 naho abagera kuri 30 barakomereka, nk’uko byavuzwe n’ubuyobozi bwa leta ya Kinshasa.

Leta ya Kinshasa ibinyuranyije kuri Patrick Muyaya, usanzwe ari umuvugizi wiyo leta ya vuze ko ibyabaye i Mungunga ko ari ubwiyongere bw’abasirikare b’u Rwanda na M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kubera kutuvogera.

Ibihe bitari bike Amerika yagiye ishinja u Rwanda gushigikira M23, ibyo u Rwanda rwagiye rutera utwatsi hubwo rukavuga ko rutakwivanga ku makimbirane ari mu bindi bihugu.

Ku rundi ruhande Amerika u Bufaransa n’u Bubiligi biri gusaba u Rwanda na Congo kuganira, mu rwego rwo kugira ngo habe guhoshya amakimbirane y’intambara ari mu Burasirazuba bwa RDC.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *