• Sun. May 19th, 2024

Agace ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ziri guhungiramo ko mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ka menyekanye.

Share with others

Agace ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo zahungiyemo ari ninshi ko muri Kivu y’Epfo, ka menyekanye.

Ni muri uru rugamba rw’iminsi ine, rusa nu rwongeye guhindura umurongo, aho M23 ikomeje kwigarurira ibindi bice byinshi ahanini byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Akarushyo uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshilombo, ukaba wongeye kwiyomekaho utundi duce tugera muri tubiri two muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nka gace ka Shanje na Lumbishi hateganye na gace ka Numbi, muri yi teritware ya Kalehe.

Ibi bya tumye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo zihungira ahitwa i Nyabibwe ho muri Kalehe mur’iyi Ntara ya Kivu y’Epfo, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye utwo duce.

Ay’amakuru agahamya ko muri Nyabibwe ko hahungiye ingabo ninshi zigwiriye mo Abarundi, Wazalendo, FDLR na FARDC.

Nk’uko abatanga buhamya ba bibwiye ubwanditsi bwa MCN n’uko aba basirikare batangiye kuhagera ku munsi w’ejo hashize ndetse no muri iki gitondo cyo kuri iki Cyumweru, bari bagikomeje ku hahungira aho bahunga intambara bahanganyemo n’ingabo ziyobowe na General Sultan Makenga.

Uko ihuriro ry’Ingabo za RDC zigira ibice zivamo zihunze, niko M23 ikomeza kugira ibindi bice ifata, harimo nka Bitongo yafashe ejo hashize na Gasake, Ruzirantaka, Rwagara, ndetse n’ibindi bice yafashe hirya y’ejo, Ngungu, Murambi na Rubaya yafashe ku wa Kane n’ahandi nka Kibahi.

Ku rundi ruhande haravugwa ko imbunda n’ini ziri guhungishwa zikavanwa mu mujyi wa Goma zikerekezwa mu bice byo mu Ntara ya Maniema, zibanje kunyuzwa i Bukavu, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Epfo, nk’uko ay’amakuru ava mu butasi bw’Igisirikare cya leta ya Kinshasa.

Ibi biva ku kuba igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kimaze gucika intege nyuma y’uko M23 ikomeje ku kirusha imbaraga, ndetse bikavugwa ko hoba hari n’abasirikare benshi ba leta ya Kinshasa bahungira muri Maniema bavuye mu bice birimo kuberamo intambara ihanganishije iki gisirikare cya leta n’umutwe wa M23.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *