I Nyangezi ho muri Territory ya Warungu, muri Republika iharanira democrasi ya Congo, muntara ya Kivu yamajyepho munama yahuje abatware baka gace bemezanije ko Abanyamulenge bibaruza bagafata Carte d’électeur.
Mwijoro ryakeye ryo kwitariki makumbyabiri numwe, ukwezi kwa kabiri uyumwaka, Chef dégroupément wa Nyangezi ho muri Territory ya Warungu, yakoresheje inama saatatu zijoro, bemeza ko Abanyamulenge bibaruza bagafata Carte d’électeur, nimugihe bari bangiwe ninsore sore zo mubwoko bw’Abashi baturiye aka gace.
Nyuma yuko izi nsore sore zigumutse aharejo kuwakabiri, Comanda Région w’iyintara ya Kivu yamajyepho yatanze itegeko ko umushi ubuza Umunyamulenge gufata Carte d’électeur agomba kuraswa agapfa.
Mumakuru twahawe yizewe kuri Minembwe Capital News nuko mwiri joro ubuyobozi bwaka karere bwemeje ko Abanyamulenge bibaruza kuri Centre ya Chihimbi iri kuri Paroisse ya Nyangezi.
Bikavugwa ko ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), zaraye zoherejwe ijoro ryose kugira baje gucunga umutekano kuriyi Centre d’enrôlement ya Chihimbi.
Nkuko twabibw’iwe ubumuraya masaha yigitindo abantu benshi b’Inyangenzi bamaze gutonda kumurongo kugira bafate Carte d’électeur.