• Sun. May 19th, 2024

Kubera kudashigikira ubutinganyi, Bank y’Isi yahagaritse inkunga yahaga igihugu ca Uganda.

Share with others

Kubera kudashigikira ubutinganyi Bank y’Isi yahagaritse inkunga yahaga igihugu ca Uganda.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 09/08/2023, saa 8:32Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

I Banki y’Isi yanzuye ko itazongera guha inkunga Guverinoma ya Uganda kubera ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwashyizeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi.

Mwi itangazo iyi Bank y’Isi, bashyize hanze kuruyu wa Kabiri 08/08/2023, bagize bati: “Itegeko rya Uganda rihana abaryamana bahuje ibitsina rinyuranya n’indangagaciro za Banki y’Isi. Twizera ko icyerekezo cyacu cyo kurandura ubukene ku mubumbe utuwe cyagerwaho gusa mu gihe nta n’umwe uhejwe. Iri tegeko rica intego uyu muhate. Kudaheza no kutavangura ni umutima w’ibikorwa byacu ku Isi.”

Nyuma yo gutanga ibi bisobanuro, Banki y’Isi yagize iti: “Nta yindi nkunga y’amafaranga kuri Uganda izamurikirwa inama nshingwabikorwa yacu kugeza ubwo umusaruro w’ingamba nshya z’inyongera uzageragerezwa.”

Iri tegeko riteganya ibihano birimo kwicwa, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yarishizeho umukono mukwezi kwa Gatanu uyu mwaka wa 2023, atangaza kandi ko yiteguye intambara n’amahanga azashyira igitutu ku gihugu cye.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.