• Sat. May 18th, 2024

Kuba Ibeyi Ry’inka Ryazamutse Ngo Biri Mubyatumye Mai Mai N’a Red Tabara, Bongera Guhaguruka Kugaba Ibitero Muduce Twa Minembwe.

Share with others

Kuba ibeyi ry’inka ryazamutse ngo biri mubyatumye Mai Mai n’a Red Tabara bongera guhaguruka kugaba ibitero, mumihana igize Komine Minembwe.

Mwateguriwe ayamakuru na: Bruce Bahanda, kw’itariki 04.06.2023, saa 6:50am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Hongeye kuvugwa umutekano muke mumisozi miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge), aha akaba ari mumajy’Epfo ya Kivu y’Epfo mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.

Ibi bibaye mugihe amasoko y’Inka yasubiye kuzamura ibeyi, aho amakuru avuga ko Isoko ya Salamabila ho muri Teritware ya Mwenga Inka nziza kurubu iragura idolari z’Amerika 2000, mugihe Inka irihagati igura 1500 zamadolari ya Amerika nkuko iyinkuru tuyikesha bamwe mubaturage baturiye teritware ya Mwenga.

Naho Isoko ya Kindu ho mumajy’Epfo ya Komine Minembwe, Kindu ikaba irimubirometre bike n’a Kirisi ahahoze aramasuhuriro yaborozi b’Inka bomubwoko bwa b’Anyamulenge (Tutsi), aha niho Inka zitarazamura ibeyi nka Salamabila, Inka nkuru ziragura idolari z’Amerika 1000.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, yizewe nuko mugace Kalugezi ahahoze ari muri Localité iyobowe n’a Chef Sabune, kubwintambara ibi bice byaje kwigarurirwa n’inyeshamba zomumutwe wa Red Tabara na Mai Mai Bishambuke. Amakuru twahawe numuntu wizewe nuko aha haheruka guteranira inama ihuza aba Mai Mai n’a Red Tabara ndetse numutwe wa FNL ukomoka mugihugu cu Burundi kimwe n’a Red Tabara ubwo bahuraga muriki Cumweru dusoza bemezanije kongera kugaba ibitero muduce dutuwe naborozi ba Banyamulenge, aho akaba ari za Minembwe,Kalingi ndetse na Mikenke.

Kumunsi w’ejo hashize tariki 03.06.2023, ahitwa muri Nyaruhinga hagaragaye Mai Mai n’a Red Tabara, nimugihe kandi tariki 02.06.2023, Mai Mai n’a Red Tabara bunvikanye barikurasa amasasu menshi mubice bya Kalingi ahitwa Mutunda n’a Bicumbi ugana za Nguli.

Ibi bibaye mugihe tariki 31.05.2023, iyimitwe y’inyeshamba yariheruka kugaba igitero muri Rutigita hafi numujyi wa Minembwe, iki gitero cahitanye abaturage babiri(2), ba Banyamulenge barimo Pasteur w’itorero rya 34ème CADAF.

Nimugihe kandi amakuru yemeza ko uwiyita Col Alexis Nyamusaraba, arinawe uyoboye umutwe wa Gumino ko yageze mu Rurambo mwijoro ryo kw’itariki 02.06.2023, nimugihe yaramaze igihe kirenga amezi atandatu ari mugihugu cu Burundi.

Colonel Alexis Nyamusaraba, ashinjwa nab’Anyamulenge gukorana byahafi numutwe wa Mai Mai, ugize igihe wica Abanyamulenge ukanyaga n’Inka zabo zibarigwa mubihumbi amagana namagana.

Mai Mai, ikaba yaratangiye kunyaga Inka z’Abanyalulenge kuva mumwaka wa 1964 kugeza uyumunsi bakomeje kuzinyaga.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.