• Sun. May 19th, 2024

Ubuyobozi bw’i gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Ituri, burashinjwa kugambanira abo mu bwoko bw’Abahema ngo bicwe.

Share with others

Guverineri w’Intara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, General Luboya Nkashama, arashinjwa guha ubufasha imitwe y’itwaje imbunda murwego rwo kugira ngo ikomeze kwica abo mu bwoko bw’Abahema.

Ni bikubiye mu butumwa bwanyujijwe k’urubuga rwa ‘Amani Ituri,’ buvuga ko Abahema bagambaniwe n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, binyuze muri General Ruboya uyoboye i Ntara ya Ituri, mu buryo bwa Etat de siege.

Ubutumwa bwatanzwe buvuga ko “Amani Ituri kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane, tariki ya 21/03/2024, igihe cyo ku mugoroba, isaha ya saa moya n’i gice, yakiriye amakuru yizewe ko Gen Luboya, Guverineri w’Intara ya Ituri, yatanze amafaranga mu gaciro ka madolari y’Amerika angana na 10,000, ayaha imitwe y’itwaje imbunda, irimo Codeco, FPIC, Maï Maï, ku gira birukane Abahema muri Ituri.”

Ubu butumwa bukomeza buvuga buti: “Kwica Abahema, muri Ituri babigize umwuga, kuri ubwo turamenyesha imiryango mpuzamahanga, ndetse n’igihugu cyacu ko Abahema bakorewe umushinga ngo bicwe.”

Abahema bavuga ko bagize igihe bicwa ariko ko byafashe indi ntera guhera mu mwaka w’2017 kugeza n’ubu.

Hagati muri iyo myaka bakabara ko hamaze gupfa Abahema ba barigwa mu bihumbi bitandatu(6000), bishwe muri ubwo buryo bwo kuzira ubwoko bwabo.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.