• Sun. May 19th, 2024

Ishirahamwe PINI, ngo rikomeje gukora ibikorwa byindashikirwa mu Misozi Miremire y’Imulenge.

Share with others

Ishirahamwe rya PINE ngorikomeje gukora ibikorwa by’indashikirwa mu Misozi Miremire y’Imulenge ahanini mubice by’Indondo ya Rurambo, homuri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.

Iri shirahamwe rivugwaho kugoboka abagiye bakurwa mubyabo ku Ndondo ya Bijombo no mubihe bariya baturage batari bafite ibyo barya usibye ibyo ngo banafashije aba baturage mubuvuzi.

Murico gihe iri shirahamwe rya PINE, ryari rifite icicaro muri Groupement ya Bijombo, ahitwa Mbundamo homuri Gatanga, ubwo hari mu mwaka wa 2018.

Nyuma Intambara zaje kubura biviramo ko iri shirahamwe ry’imura ibirindiro byabo mubice bya Mbundamo berekeza aho bakunze kwita mubihugu by’umushyashya aho bari bahunze i Ntamabara z’inyeshamba za Mai Mai na Red Tabara. Ni Ntambara Mai Mai na Red Tabara bagabaga mu mihana igizwe na Banyamulenge nkuko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News.

Ubwo abanya-Rurambo bari bamaze gusenyerwa mu mwaka wa 2021 n’umutwe w’inyeshamba wa Red Tabara na Mai Mai, aba baturage bahungiye mubice bya Plaine ya Rusizi, mugace neza ka Bwegera, aha rero iri shirahamwe rya PINI, ryafashe iyambere mukugoboka bariya bari bamaze gusenyerwa. Ahanini iri shirahamwe ryafashije aba bari bakuwe mubyabo mubijanye kandi n’ubuvuzi.

Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, yahawe nuko iri shirahamwe rya PINI, ririmo kubakira abatuye imisozi ya Rurambo cangwa i Gahororo i Bitaro.

Bwana Zachee yabwiye Minembwe Capital News ati: “Ir’ishirahamwe korira kora ibikorwa by’indashikirwa Kori rubaka i Bitaro byiza kandi binini bizafasha abaturage bose. Ibi Bitaro kobara byubaka hano i Gahororo.”

Twabibutsa ko iri shirahamwe rimaze imyaka itandatu rikorera mubice by’imisozi miremire y’Imulenge ho mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo.

By Bruce Bahanda.

TarIki 01/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.