• Sat. May 18th, 2024

Intamabara Yabaye None M23 Yafashe Rubare Ndetse Iragenzura Umuhanda Uhuza Sake Na Masisi Kwi Zone.

ByBruce

Feb 25, 2023
Share with others

Muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo, munkengero zumujyi wa Sake, hiriwe imirwano yahuje ingabo zihetse isezerano arizo M23 ningabo za leta y’Ikinshasa (FARDC) zifatanije na FDLR, Maimai Nyatura na Bacancuro.

Umuvugizi wa M23, mubyagisirikare, Major Willy Ngoma, yanditse kurukuta rwe rwa Twitter, avuga ko kuva Mugitondo canone tariki makumbyabiri n’a zitanu, ukwezi kwa kabiri uyumwaka 2023, habaye imirwano ikomeye yatumye ingabo ze zifata umujyi wa Rubaya wose, ukaba uri munkengero zumujyi wa Sake, Willy Ngoma yanditse ati: “Twinjiye mumirwano guhera saa zigitondo zuyumunsi wokuwagatandatu tariki 25/02/2023, aho twahanganye na Fardc, FDLR, Maimai Nyatura ‘abacancuro babazungu, bavuye muri Buligariya na Romania, twabirukanye igihe Twirwanagaho tukaba twafashe umujyi wa Rubaya, nyuma yuko dufashe umuhana wa Mushake.”

Imiryango ya Society Civil, yomuribi bice uyumunsi bari basabye Ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), kurindira umutekano abaturage baturiye Umujyi wa Sake, dore ko urimo abaturage benshi hakaba nimpunzi zavuye hirya nohino munkengero za Sake.

Umuhanda uhuza Sake na Masisi ugenzurwa na M23, ibi bikaba byatumye ibiciro byibiryo bizamuka uburyo bitari bisanzwe , iveri yumunyu yavuye kumafaranga 500 Fc, kurubu kiragura 1000 Fc.

Iri zamuka ry’ibiciro rishobora no kugaragara muri Goma, aho Kg y’ibishyimbo yahoze igura 3000 FC, uyumunsi iragura amafaranga 4500 y’Abanyekongo.

Ikicyumweru, kirangiye muri Territory ya Masisi ho muntara ya Kivu yamajyaruguru, imirwano idasiba hagati ya M23 nabasirikare ba leta ya Felix Tshisekedi, bikemezwa ko FARDC ifatanije n’a Maimai Nyatura, FDLR ndetse na Bacancuro babazungu.

Mugihe intambara ibica bigacika muri Eastern y’iki gihugu, i Kinshasa ho Hateraniye Inama yumuryango w’ubukungu y’ibihugu bya Africa yohagati, uyumuryango ugizwe nibihuhu icumi nakimwe(11).

Muriyi nama Félix Tshisekedi, yongeye gusaba uyumuryango kumufasha kurwanya leta y’Urwanda, Tshisekedi agashinja leta y’Urwanda gufasha M23, ibyo u Rwanda ruhakana, hubwo Urwanda rugashinja leta y’Ikinshasa gufasha FDLR yakoze Genoside m’Urwanda mumwaka wa 1994.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Intamabara Yabaye None M23 Yafashe Rubare Ndetse Iragenzura Umuhanda Uhuza Sake Na Masisi Kwi Zone.”
  1. Quand il y a de mauvais leadership politique les conséquences sont mauvais pour les population que Dieu protège les innocents qui meurent dans la guerre tout ceci c’est les fruits de la mauvaise gouvernance .oh Dieu sauve la RDC

Comments are closed.