• Sun. May 19th, 2024

Insoresore zab’Anyekongo, zariye karungu zatwitse Amakamyo yaratwaye ibiribwa byabaheruka kuvanwa mubyabo.

Share with others

Ib’imodoka binini byo m’ubwoko bw’Amakamyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) yikoreye imfashanyo y’ibyo kurya bigenewe abavanwe mu byabo n’imirwano, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yatwitswe n’insoresore zariye karungu muri Oicha, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Izi nsoresore ngo zari zarakajwe n’uko polisi yazibujije kujyana ubwazo mu buruhukiro imirambo y’abantu bari baraye biciwe muri icyo gice n’inyeshyamba za ADF. Ibyo kurya hafi ya byose byari bishiriwe impunzi rero byahiye birakongoka.

Iy’inkuru tuyikesha Radio Okapi aho ivuga ko byibuze abantu 26 bishwe na ADF mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 23 z’ukwezi kwa Cumi (10) muri Oicha, umurwa mukuru wa teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mibare ni iy’agateganyo nk’uko byatangajwe n’abayobozi bemeza ko gushakisha bikomeje ngo hamenyekane aho abaturage bamwe batari kugaragara bari.

Mu bantu bishwe harimo barindwi bo mu muryango umwe biciwe mu nzu yabo.

Abigaragambya bariye karungu, biganjemo urubyiruko rero, batwitse imodoka zikoreye imfashanyo ubwo zari zigeze kuri stade ya Mbimbi, muri Komini y’icyaro ya Oicha mu rwego rwo kugaragaza uburakari bwabo.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.