• Sun. May 19th, 2024

M23 yemeje ko ibitero ingabo za leta ya Kinshasa n’abafatanya bikorwa babo bakoze, kuri uyu wa Kabiri mu bice byo muri Masisi bya bangamiye abaturage.

Share with others

Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 burashinja Ingabo z’a leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, gufatanya n’ingabo za mahanga, bagakora ibitero bibangamiye abaturage ba ba sivile mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni biri mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, yashize hanze akoresheje urubuga rwa x, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26/03/2024.

Ubu tumwa bwa Lawrence Kanyuka buvuga ko muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ingabo za leta ya Kinshasa zifatanije n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi,ndetse n’Ingabo za mahanga zigizwe n’izavuye Malawi, Afrika y’Epfo na Tanzania bagabye ibitero mu duce dutuwe n’abaturage benshi ahitwa Nyange, Gatovu no mu tundi duce tuhakikije, two muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka bwa maganye leta ya Kinshasa kuri ibyo bikorwa bibi bakomeje gukorera abaturage.

Bugira buti: “Twamaganye ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bukomeje gukorera Abanyekongo ubwicanyi, mu gihe abategetsi batandukanye bo mu karere n’ampuzamahanga barimo barebera hamwe uko bagarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.”

Buvuga kandi ko M23 iri gukora ibishoboka byose kugira irwane ku baturage n’ibyabo, maze yibutsa ko kudafasha abaturage ari amahano.

Ati: “Turarwana kinyamwuga kandi turafasha abaturage kuva mu kaga. Mu nibuke ko kudafasha abaturage ari amahano.”

Iy’i mirwano yongeye kubura mu gihe no kumunsi w’ejo hashize hari habaye imirwano, yari imirwano yabereye mu nkengero za Sake no muri centre ya Sake neza.

Amakuru ava muri ibyo bice yemeza ko abarwanyi ba M23 bahagaze neza ko kandi barwana basubiza inyuma abarwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.