• Sat. May 18th, 2024

Inka 7 Zibwe Mururambo Zigarurwa Nabagize Twirwaneho.

ByBruce

Mar 17, 2023
Share with others

Inka zirindwi (7), z’Abanyalulenge zaraye zibwe mukarere ka Rurambo ho muri Teritware ya Uvira muntara ya Kivu Yepho mugihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo.

Namakuru Minembwe Capital News, ikesha Umunyamakuru wacu ukorera mumisozi miremire Yona Gwabishingwe. Aya makuru atugezeho n’a Saa 1:02” kumasaha ya Minembwe na Bukavu.

Ahagana isaha zibiri(20h) zijoro zokuruyu wakane tariki 16.03.2023, nibwo umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai, baje ahitwa kuri Monusco ho Mururambo biba Inka zari ziharagiriwe bikavugwa ko bajanye Inka zigera kuri zirindwi (7).

Nyuma yuko izonka bimenyekanye ko zibwe, abasore b’Irwanaho barazikurikiye bazigarurira ahitwa Imashuba.

Yona Gwabishingwe yagize ati : “Inka zimaze kw’ibwa mumasaha yakare harigihe ca saambiri zijoro , muminota icumi abirwanaho barazikurikiye bazifatira neza kuruzi rwi Mashuba, Inka zose kwari zirindwi zagarutse.”

Ikindi muribi bice bya Rurambo haravugwa umugabo wumunyamulenge uzwi kwizina rya Nzeyimana, wahoze atuye mumuhana witwa Mubibangwa,
bivugwa ko ari mukujana n’Insoresore zabo mubwoko bwa b’Anyindu barindwi (7) nkuko bivugwa bakavuga ko abo Banyindu ari ama Escorts be.

Uwatanze ayamakuru yagize ati : “Nzeyimana yahoze atuye mumuhana wa Bibangwa ndetse yigeze kuba muri Twirwaneho nyuma aza kuyicika aja muri Gumino ya Colonel Fureko ariko kurubu arasa nufite ikindi gikundi ca b’Anyindu bahoze baturanye abo Banyindu nabahitwa Mukabonero.”

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Inka 7 Zibwe Mururambo Zigarurwa Nabagize Twirwaneho.”

Comments are closed.