• Sun. May 19th, 2024

Inka 13, zab’Anyamulenge, Zanyazwe Na Maimai Mururambo.

ByBruce

Feb 28, 2023
Share with others

Inka icumi nazitatu zo kwa Pasteur Njyegeti Misigi zanyazwe na Maïmaï Bishambuke ijoro ryokwitariki 27/02/2023 mugace ko kuwa Birindiro ho muri Kivu yamajyepho.

Amakuru yizewe twahawe kuri Minembwe Capital News, nabaturage baturiye Imisozi miremire y’Imulenge homuri Rurambo muri Kivu yamajyepho, muri Republika iharanira democrasi ya Congo nuko Inka zabo mubwoko bw’Abatutsi (Banyamulenge), zo kwa Pasteur Njyegeti Misigi ziheruka kunyagwa zanyagigiwe mugace kitwa Kuwabirindiro.

Nkuko abaturage baturiye ako gace babyiganiye Minembwe Capital News, bavuze ko izonka harimo Inka icumi(10) zikamwa nimpogazi zitatu.

Uwatanze ayamakuru yagize ati : “iz’Inka zanyazwe ari icumi nazitanu (15), ijoro zinyagwa bwarakeye dusanga hagarutse Inka imwe ninyana yayo izabuze zose n’Inka icumi nazitatu(13), twakurikiranye ikirari dusanga abazinyaze berekeye Masango.”

Yakomeje avuga ko : “Iz’Inka zari zokwa Pasteur Njyegeti Misigi, agace zerekeje mo ka Masango nagace gatuwe na Maimai ivanze n’Interahamwe (FDLR).”

Nubwo Maimai kunyaga Inka zabaturage bomubwoko bw’Abatutsi (Banyamulenge), babigize umwuga nkuko twabibw’iwe nabamwe mubasore ba Twirwaneho ariko aka gace ka Masango kari kagize hafi amezi umunani(8) Maimai idasubira kwishaganya nyuma yuko Twirwaneho ibahaye amasomo ninyuma gato yuko Maimai ivanze na Red tabara basenye akarere Kindondo ya Rurambo.

Maimai ikaba imaze kunyaga Inka zabaturage bomubwoko bw’Abatutsi zirenga ibihumbi magana arindwi muri Kivu yamajyepho mugace ka Minembwe, Mibunda, Kamombo Bibogobogo ndetse ni Ndondo ya Bijombo.

Inka kuba Tutsi bomubwoko bwa Nyamulenge baturiye Imisozi miremire y’Imulenge homuri Kivu yamajyepho, nibwo butunzi bwabo kuva kuri basekuruza.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.