• Mon. May 20th, 2024

Ingo icumi (10) zasubiye mubyabo muri Ruhemba na Rudabagiza, ninyuma yuko Gen André Ohenzo asezeranije amahoro muri Minembwe, naho Uvira ho Gen Ramazani Fundi yahamagaje Maimai kurwanya M23.

ByBruce

Feb 15, 2023
Share with others

Gen André Oketi Ohenzo, kumutekano amaze kugarura mumisozi miremire y’Imulenge, muminsi mike ahamaze byatumye abaturage batangira gutaha muri Ruhemba na Rudabagiza.

Mumakuru twahawe kuri Minembwe Capital News, nuko uyumunsi tariki 15.02.2023, ingo icumi(10), zamaze gusubira mubyabo mumuhana wa Ruhemba ndetse na Rudabagiza.

Ibi bikaba byabaye Mumasaha yakare yokuruyu wa gatatu, nyuma yuko Gen André Oketi Ohenzo, uheruka kugera kubutaka bwa Minembwe kuyobora 12ème brigade ya Fardc, ikorera Muminembwe. Ohenzo amaze kuhagera yabwiye Abaturage ba Minembwe gutekana bakagira amahoro abasezeranya ko azabaha amahoro ndetse ko azatoza ningabo ze gukorera Abaturage ba Minembwe.

Mugihe bimeze gutyo muri Minembwe, Uvira ho suko kuko amakuru agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko Comanda Secteur wa Uvira bwana General Ramazani Fundi, yahamagaje Maimai ya ya William Yakutumba kuza kwitegura kurwanya ico bita Tutsi Congolais.

Nkuko twahawe aya makuru nuko Général Ramazani yabashaka ko Maimai yerekeza muri North Kivu kurwanya M23, ubushize kandi Uwiyita General Yakutumba yakomeje kuvuga kumbuga nkoranya mbaga ko ashaka ko leta y’Ikinshasa imuhangura ikamuha ninzira akaja guhangana na M23 muri Masisi n’a Rutshuru.

Uwatanze ayamakuru yavuze ko izo Maimai ko zatangiye kwiyegeranya kugira zitabire ubwo butumire bwa Gen Fundi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Ingo icumi (10) zasubiye mubyabo muri Ruhemba na Rudabagiza, ninyuma yuko Gen André Ohenzo asezeranije amahoro muri Minembwe, naho Uvira ho Gen Ramazani Fundi yahamagaje Maimai kurwanya M23.”

Comments are closed.