• Sun. May 19th, 2024

Ingabo za SAMIDRC, ngozaba ziteguye koherezwa M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’i Nama iteguwe kuri uyu wa Gatandatu.

Share with others

Abakuru b’ibihugu bagize umuryango wa SADC baganiriye ku ngabo nshya ziteganijwe koherezwa M’uburasirazuba bwa DRC. N’ikiganiro cyakozwe kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri, tariki 31/20/2023.

Bariya bakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC), bahuye kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano muke uri M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. Byavuzwe ko muribyo biganiro bahise banategura i Nama izongera kubahuza kuri uyu wa Gatandatu, tariki 4/11/2023, aho byateguweko bazahurira i Luanda, mugihugu ca Republika ya Angola.

Nk’uko iy’i nkuru tuyikesha Radio RFI, yavuze ko ibyo biganiro bizaba bigamije gutegura itsinda ry’ingabo z’uyu muryango nokuzohereza vuba mubice bya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi bikaba byaratangiye kuganirwaho n’uyu muryango ahagana tariki 08/05/2023, aho iz’ingabo nshya zahise zihabwa izina ry’a SAMIDRC.

Kohereza ingabo za SADC ntabwo bizaba muribi byumweru, byavuba, nk’uko abayobozi benshi bo muri Congo babitangaza aho bahise banatangaza ibihugu bitatu bizatanga ziriya ngabo aribyo: Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya.

Gusa dusanga Angola, ku ruhande rwayo, yo igikomeje icyifuzo cyayo cyogushaka uburyo Inyeshamba zose zamburwa imbunda, M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca Congo Kinshasa.

Mu makuru yakomeje avugwa n’iriya Radio ya RFI, n’uko iyo Nama yo kuwa Gatandatu, tariki 04/10/2023, ngo bagomba kuzayisoza hafashwe umwanzuro nyawo ukwiye kuzagenderwaho.

Uhagarariye uriya muryango yagize Ati: “Tugomba kuva munzira y’ibi biganiro hagafatwa umwanzuro uhamye kandi wubahirizwa.”

Yakomeje agira ati: “Ingabo z’umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba(EACRF) ziri hafi kurangiza manda yabo, ubworero natwe tugomba kuja gushakira Uburasirazuba bwa RDC umutekano mwiza.”

By Bruce Bahanda

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.