• Sun. May 19th, 2024

Ingabo Za Fardc Zomumutwe Wa Special Force Zakoreraga Muminembwe Zimuriwe Muri Plaine.

ByBruce

Feb 28, 2023
Share with others

Battalion ya Special Force, yomungabo za FARDC iyobowe n’a Col Emmanuel yari korera mumisozi miremire y’Imulenge mugace ka Minembwe ho muri Territory ya Fizi, Kivu yamajyepho, bimuriwe Plaine Delà Ruzizi.

Izingabo za Col Emma, zageze muri Territory ya Fizi mugace ka Minembwe, ubwo 12ème brigade yarimo ihangana nabaturage b’Irwanaho mumpera z’umwaka ushize tariki makumyabiri nicenda zukwezi kwacumi nabiri mumwaka wa 2022.

Nigihe abaturage b’Irwanaho bari bakubise inshuro FARDC yariyobowe na Colonel Alexis Rugabisha aho yaravanze na Maimai Bishambuke, gusa iyi 12ème brigade kurubu Iyobowe na Brigadier General André Ohenzo umaze iminsi ingana nukwezi kumwe kubutaka bwa Minembwe.

Battalion Special Force yomungabo za FARDC, izwiho nkigisirikare kirengeye izindi ngabo kurushaho kurwana bahoze bakorera nubundi muri Plaine delà Ruzizi, mumwaka wa 2021 boherejwe mumisozi miremire guhangana nubundi nabaturage b’Irwanaho akaba arinaco gihe bakuye Twirwaneho mubice bya Nyamara, Kamombo, Ngoma na Mikarati.

Special Force Iyobowe na Col Emma, nyuma yokwambura Twirwaneho imihana ya Mikarati, Ngoma Kamombo na Nyamara mumwaka wa 2021 icogihe Twirwaneho yinjiye ishamba rya Bijabo naho Specil Force boherezwa bamwe muri Plaine delà Ruzizi abandi baguma Kundondo ya Bijombo.

Ejo hashize kuwambere tariki makumbyabiri n’a zirindwi zukwezi kwakabiri uyumwaka 2023, nibwo izingabo za Special Force zakuwe kubutaka bwa Minembwe boherezwa muri Plaine delà Ruzizi muri Kivu yamajyepho.

Amakuru yizewe nuko izingabo zaraye zivuye muri Minembwe irijoro ryakeye ryo kwitariki makumbyabiri nazirindwi zaraye ahitwa Fizi kwi Zone ariko urugenzi rwabo rukaza gukomerezaho bagana muri Plaine delà Ruzizi.

Comanda w’inzi ngabo Special Force, ariwe Col Emma, avuka muri Kivu yamajyaruguru muri Republika iharanira democrasi ya Congo, ahagize igihe habera intambara zishamiranishije ingabo zihetse isezerano (M23) ningabo za leta ya Felix Tshisekedi (FARDC) bikanemezwa namahanga ko FARDC yamaze kwivanga n’Interahamwe (FDLR) yasize ikoze Genoside m’Urwanda mumwaka wa 1994 yica imbaga nyamwinshi yab’Atutsi. Fardc kandi ifashwa nabavuye muri Romania ndetse no mub’Urusiya ab’Itwa Wagner(Abacancuro).

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.