• Sun. May 19th, 2024

Ingabo Za EAC Ziri Mubutumwa Bwa Mahoro Muri RDC, Zongerewe Ikindi Gihe.

ByBruce

May 31, 2023 #Amezi, #EAC, #Manda
Share with others

Ingabo za EAC, zifite inshingano yogushakira amahoro uburasirazuba bwa Repuburika ya Demokarasi ya Congo bongewe indi manda yamezi atatu.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 31.05.2023, saa 9:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Nimu nama igira 21 yahuje abakuru b’ibihugu bihuriye mumuryango Wa Africa y’iburasirazuba (EAC).

Muri iyo nama Kandi hakiriwe indahiro z’ibyegera bibiri by’umunyambanga mukuru wa EAC, Umunyakenya Peter Mutuku Mathuki.

Abarahiye kuba ibyegera bose uko ari babiri ni abagore: “Annette Mutaawe Ssemwemba, Umugande kazi na Andrea Aguer Ariik Malueth, ukomoka muri Sudani y’amajepfo.”

Igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo nico gihugu giheruka kwinjira bwanyuma mu muryango wa EAC, iki gihugu cyo ntikiragira Abayobozi mu nzego zose gusa gifite umwe ukora mubucamanza bwuyumuryango wa EAC, ariwe Ignace Kayemba.

President w’igihugu c’Uburundi niwe uramutswa umuryango wa EAC muriyi manda imara umwaka umwe gusa. President Evalist Ndayishimiye, mwijambo rye akaba yashimiye uburyo uwo muryango muri ibi bihe ukomeje gushakira akarere kose Umutekano mwiza.

Umukuru w’igihugu ca Kenya William Ruto, igihugu ciwe gikomokamwo umukuru w’ingabo za EAC ziri muburasirazuba bwa Congo akaba ari nawe mukuru w’igihugu wenyine witabiriye iyonama i Bujumbura mu Burundi, yashimiye President wu Burundi.

Yashimiye mugenzi we w’Uburundi Evariste Ndayishimiye ku ntambwe agezeho mugushakira amahoro Republika ya Demokarasi ya Congo.

Itangazo iyo nama bashize hanze risoza ibyo biganiro havuzwe mo Indi manda yongerewe ingabo za EAC ziri mubutumwa bwa Mahoro muri RDC, bavuzeko manda yabo izarangira tariki 8.09.2023.

Inama y’i Bujumbura kandi yemeje ko hagiye kubaho umusivile uzofasha umukuru w’ingabo za EAC kugira ngo ibintu birusheho kunoga akazamufasha kubijanye na politike n’ibindi bibazo bitareba abasirikare.

Iyo nama yateranye mugihe kandi umwuka mubi wasubiye gututumba Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, nimugihe leta ya Kinshasa ikomeje gutanga Ibiganiro bivuga ko M23 irimo yitegura gufata umujyi wa Goma, gusa ibi M23 yabihakanye ibinyujije mumuvugizi wabo mubya gisirikare bwana Major Willy Ngoma, aho yavuze ko bo biteguye gukora Ibiganiro.

Ngoma Willy akaba yavuze ko ahubwo leta ariyo irimo kwitegura gukora intambara ngo kuko bakomeje kwifatanya na Fadlr ndetse nokugura ibibunda biremereye.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.