• Sun. May 19th, 2024

Mu nkengero z’i Rukombe, ahazwi nka Nyabibuye havuzwe intambara ikomeye yo gusubiranamo kwa Maï Maï.

Share with others

Mu nkengero z’i Rukombe, ahazwi nka Nyabibuye havuzwe intambara ikomeye yo gusubiranamo kwa Maï Maï.

Ni Maï Maï iyobowe n’uwiyita Musombwe n’indi nayo iyobowe n’uwiyita General Pepuwa Mbirizi, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice by’i Rukombe, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Bavuga ko iyo mirwano yabereye neza ku musozi wo ku Gipurizo, mu matongo yo kwa Mzee Barita. Aha akaba ari mu bice biri mu nkengero za Localite Nyabibuye, kwa Chef Kagurumoya.

Amakuru avuga ko imvururu zavuye ku mugeni w’umunyindu wari wabombokeye(gushakwa ) ku barwanyi ba Colonel Musombwe, ufite ibirindiro biri muri aka gace ka bereyemo imirwano ka Gipurizo.

Umugeni nawe akaba ari umwishwa wa General Pepuwa nawe ufite ibirindiro ahitwa i Maranda mu birometre bike na Nyabibuye.

Kubera ko uyu mwana w’u mukobwa yari yateruwe(gushakwa ku ngufu) n’abarwanyi ba Colonel Musombwe, ntibyigeze bishimisha General Pepuwa Mbirizi, nyirarume w’u mukobwa, ari nabyo byatumye yohereza abarwanyi kuja ku mugarura bakoresheje ingufu za Gisirikare.

Minembwe Capital News yabwiwe ko ari yo mpamvu yatumye havuka urugamba rukaze, aho rw’umvikanyemo ibiturika by’i mbunda bikomeye.

Bamwe mu Banyamulenge baturiye hafi yibyo bice bavuze ko amasasu menshi yarimo y’umvikanira impande y’ikibira kinini kizwi nka Bukafu ndetse no mu bindi bice byo muri Gashasha no ku misozi ya Kabunga.

Nta biramenyekana ku boba baguye muri iyo mirwano ariko kugeza isaha z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30/04/2024, amasasu yari akirimo yumvikana cyane, muri ibyo bice.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *