• Sun. May 19th, 2024

Ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa zongeye gukubitwa inshuro, zikubiswe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Ingabo za perezida Félix Tshisekedi Tshilombo za kubiswe inshuro kuri uy’u wa Kaburi, tariki ya 30/04/2024 zikubiswe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (m23).

Bikubiye mu butumwa bwa tanzwe n’umuvugizi wa m23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho yakoresheje urubuga rwa x, atangaza ko muri iki gitondo cyo kuri uy’u munsi, igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa zagabye ibitero mu baturage ariko ingabo za M23 zikaza kurwanirira abaturage bakoresheje ubuhanga bwa gisirikare.

Kanyuka yavuze ko kandi ibyo bitero byari byagabwe mu bice bya Karuba, Mushaki, Kagundu no mu nkengero zaho, ho muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za RDC, zagabye ibitero mu turere dutuwe cyane, kandi ibi bitero by’ibasiriye abasivile cyane.”

Yakomeje avuga ko ingabo z’impinduramatwara zo mu mutwe wa ARC/M23 zakoze ibishoboka byose zirwana ku baturage n’ibyabo, ndetse agaragaza ko igisirikare cya leta ya Kinshasa cya neshejwe mu buryo bwose, haba mu rugamba no kurinda igihugu.

Ati: “Twabivuze inshuro nyinshi ko ingabo za RDC zananiwe gufasha abaturage ahubwo zihitamo kubateza akaga.”

Kanyuka yanashimangiye ko ingabo zabo zo zizakomeza kurinda abaturage n’ibyabo.

Muri iy’i mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri, M23 yongeye kwa mbura imbunda ziremereye n’ibindi bikoresho bya gisirikare, ibyambura ihuriro ry’Ingabo za guverinoma ya Kinshasa.

Ubundi kandi isubiza ibi bitero byose inyuma.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *