• Sun. May 19th, 2024

Ese koko Karidinali Frodolin Ambongo ubucamanza bwa RDC buzabasha ku mukurikirana nk’uko leta ya Kinshasa ibyifuza? menya ukuri kwa byo.

Share with others

Ese koko Karidinali Frodolin Ambongo ubucamanza bwa RDC buzabasha ku mukurikirana nk’uko leta ya Kinshasa ibyifuza? menya ukuri kwa byo.

Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo irifuza ko Karidinali Frodolin Ambongo agezwa imbere y’u butabera.

Frodolin Ambongo asanzwe ari we Karidinali muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaba kandi n’umukuru w’i nama y’abepeskopi ba Afrika na Madagascar.

Ku wa Gatandatu, umushinjacyaha mukuru murukiko rusesa imanza yandikiye umushinjacyaha wo murukiko rw’u bujurire amusaba gutangiza dosiye y’ubucamanza kuri Ambongo.

Karidinali Frodolin Ambongo, ashinjwa n’umucamanza gukwiza impuha no kugumura abaturage kwanga leta ya Kinshasa.

Ashinjwa kandi kuvuga amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba.

Mu minsi mike Karidinali Frodolin Ambongo yagiye y’umvikana anenga ubutegetsi bwa Kinshasa uko bukemura ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Uyu munyacyubahiro yanenze Leta gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo abo avuga ko bari nyuma y’umutekano muke wa Goma.

Ku mbuga nkoranya mbaga, Abanyakongo benshi bakiriye mu buryo butandukanye ingingo yu mushanjacyaha isaba ko Karidinali Frodolin Ambongo akurikiranwa n’ubutabera, mu gihe yarazwi nk’u mwe mu bantu bavuga rikijana muri RDC.

Idini rya Katolika muri Congo Kinshasa, ryo riheruka guha ibarua ubutabera bw’i Kinshasa, ibaburira ko bibeshye ngo kuko ntibafite ubushobozi bwo guhana Karidinali Frodolin Ambongo. Hari naho berekanye n’ingingo, bagaragaza ko RDC ifitanye amasezerano n’idini Katolika yo kutavogera Karidinali.

Dr Denis Mukwege, uzwi muri politiki ya Congo, kuko mu matora y’ubushize y’u mukuru w’igihugu, yari umukandida; aheruka gutangaza ko yatunguwe cyane no kumva ibyo ubucamanza buvuga kuri Karidinali Frodolin Ambongo, avuga ko ubwo bucamanza ari igikoresho cy’u butegetsi bw’i gitugu.

Yongeyeho ko ibyavuzwe na Karidinali Frodolin ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo burengerwa n’itegeko nshinga.

Dr Denis Mukwege yashimangiye ibi avuga ati: “Turasaba abategetsi ba Congo Kinshasa guhagarika kwibasira umuntu ukomeye kurusha abandi muri kiliziya Gatolika muri Afrika no kubandi bose banenga ubutegetsi.

Martin Fayulu, uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa yatangaje ko gushaka kugeza Karidinali Frodolin Ambongo mu bucamanza ari “igitonyanga ku mazi yuzuye bigatuma asesekara.”

Yakomeje avuga ati: “Ibyo Karidinali Frodolin Ambongo avuga bisangiwe kandi nabenshi mu Banyekongo.”

Martin Fayulu asaba Abanyakongo kwitegura gutsinda icyo gikorwa kigamije gucecekesha abantu bose no gukomeza igitugu kiriho.

Ingingo ya 8 ku gika cyayo cya 2, ivuga ku masezerano leta ya Kinshasa yagiranye na Vatikan ko iki gihugu kidafite ubufasha bwo gukurikirana Padili cyangwa umwepesikopi wa Kiliziya Gatolika, ko hagomba kuza haba kubanza ku bimenyesha u buyobozi bw’i Roma; mu gihe ubu butegetsi buba bushaka kugira icyo bubashinja.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *