• Sun. May 19th, 2024

Ingabo za Ukraine ziri guhunga kurugamba zihanganyemo n’izu Burusiya mu buryo bukaze.

Share with others

Ingabo za Ukraine ziri guhunga kurugamba zihanganyemo n’izu Burusiya mu buryo bukaze.

Ni amakuru yemejwe n’umwe mu basirikare bakuru b’ingabo za Ukraine, Lt Gen Oleksandr Syrsky wavuze ko byabaye ngombwa ko abasirikare babo basiga ibirindiro biherereye mu Ntara ya Donetsk iri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Avuga ko ibyo babitegetse ingabo zabo kubera igitutu gikaze bokejweho n’ingabo z’u Burusiya.

Yanavuze ko kugeza ubu ibitero by’Ingabo z’u Burusiya biri kugabwa ku kintu icyari cyo cyose, bigamije gutanguranwa no kuba Ukraine yabona imfashanyo yemerewe na leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ninyuma y’uko ubutegetsi bwa perezida Joe Biden, bwemeje kuzohereza imfashanyo ya gisirikare igisirikare cya Ukraine, ingana na miriyaridi 61 z’amadolari y’Amerika.

Igihugu cya Ukraine cyari kigize igihe kivuga ko kiri mu bihe by’u bukene ngo buturutse ku kuba iki gihugu ibyo cyari gifite cyarabimariye kurugamba.

General Syrskyi, wo mu ngabo za Ukraine yakoresheje urubuga rwa Telegram avuga ko ibintu biri kugenda biba bibi.

Yagize ati: “Ibintu biri kugenda biba nabi cyane. Ukraine iri guta ibirindiro kubera umuriro irimo gucanwaho n’Amerika.”

Muri ubu butumwa yemeje ko Ingabo za Ukraine zataye ibirindiro byabo bimwe nabimwe biherereye mu Ntara ya Donetsk bikaza kwigarurirwa n’ingabo z’u Burusiya.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Ingabo za Ukraine ziri guhunga kurugamba zihanganyemo n’izu Burusiya mu buryo bukaze.”
  1. Je cite “Yagize ati: “Ibintu biri kugenda biba nabi cyane. Ukraine iri guta ibirindiro kubera umuriro irimo gucanwaho n’Amerika.” fin de citation.

    Ubwo ntubeshye koko! Ingabo za Ukraine iri guta ibirindiro kubera umuriro
    Irimo gucanwaho n’Amerka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *