• Tue. May 21st, 2024

Igisoda Cu Burundi, Kiranenga Amakuru Avugako Ingabo Zabo Zikorana N’a Nyatura Ndetse Na Fdlr.

ByBruce

May 20, 2023
Share with others

Umuvugizi w’igisirikare c’u Burundi yamaganye yivuye inyuma amakuru avuga ko ingabo zabo ziri mubutumwa bwa mahoro muburasirazuba bwa RDC , kozikorana nimitwe irimo Nyatura na Fdlr.

Yanditswe na:Bruce Bahanda, kw’itariki 20.05.2023, saa 1:50 PM, kumasaha ya Bukavu na Bujumbura.

Igihugu c’u Burundi ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba(EAC), cyohereje Ingabo muri Congo, mu rwego rwo kuhagarura amahoro.

Ingabo zabwo zikorera ibikorwa byazo muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu gihe izi ngabo zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro, hari amakuru avuga ko zubatse ubucuti n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo; by’umwihariko uwa Nyatura umaze igihe ufatanya n’Ingabo za Congo (FARDC) mu mirwano zimaze igihe zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Bivugwa ko Ingabo z’u Burundi zimaze igihe ziha imyitozo abarwanyi b’uriya mutwe usanzwe ufitanye umubano wa hafi na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke, yanenze Televiziyo y’u Rwanda ayishinja kugira uruhare mu gukwirakwiza ariya makuru avuga ko ayo makuru ko atari ukuri.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati: “N’ubwo abasirikare b’u Burundi bamaze gukora akazi gakomeye muri Congo, birababaje kubona abantu bamwe binyuze muri Televiziyo y’u Rwanda RTV bashinja Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, kuyitoza ndetse no kuyiha intwaro.”

Colonel Biyereke yavuze ko aya magambo yise ayo gusebanya ari “igitutsi gikomeye ku bunyamwuga bw’ingabo z’u Burundi zisohoza inshingano zazo aho zoherezwa hose.”

Yavuze ko FDNB (Igisirikare cy’u Burundi) ko kinyomoza cyivuye inyuma aya magambo yavuzwe kubw’imigambi itazwi, ashimangira ko abasirikare b’u Burundi batigeze na rimwe bakorana n’umutwe witwaje intwaro uwo ari wo wose ndetse bakaba batanateganya kubikora nikindi gihe.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.