• Sun. May 19th, 2024

Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo gikomeje kwa maganwa i Goma,nyuma y’uko bahohoteye umugore wo mu bwoko bw’Abatutsi.

Share with others

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwa magana ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’inyuma yuko bakoreye ihohotera umugore uvuga ururimi rw’ikinyarwanda wo mu bwoko bw’Abatutsi uvuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.

Ni uyu munsi ku wa Kabiri, tariki ya 26/03/2024, umudamu wo mu bwoko bw’Abatutsi yafatiwe mu Mujyi wa Goma, akorerwa ihohoterwa n’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, harimo na Wazalendo ndetse na FDLR.

Ibi byagaragariye mu mashyusho, aho hari na video yerekanwe uwo mugore yambuwe ubusa acyunaguzwa n’igisirikare cy’iguhugu cya RDC.

Muri iyo video wabonaga uwo mudamu arimo kugenda yambaye uko yakabaye, nyuma yuko Wazalendo bari bamaze ku mukubita.

Imbuga nkoranyambaga harimo n’urubuga rwa Vive M23, nyuma yicyo gikorwa rwatanze ubutumwa bwa magana leta ya Kinshasa ndetse n’igisirikare cya mahanga gifasha FARDC kurwana.

Ubwo butumwa bugira buti: “Birababaje uburyo uyu mudamu yafashwe n’abi mu Mujyi wa Goma, azira ko avuga ururimi rw’ikinyarwanda. Yafatiwe i Goma, ahagenzurwa n’ingabo ibihumbi, nka MONUSCO, abacanshuro, SADC , Wazalendo, FARDC n’ingabo z’u Burundi, ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta, ariko ntibakora ubutabazi.”

Urubuga Vive M23 rwa garagaje kandi ko ihohoterwa rikorerwa abaturage baturiye ibyo bice barikorerwa umunsi ku munsi, ariko ibyo ngo hakabura ababyamagana mu gihe haba hari n’imiryango mpuzamahanga.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko imibabaro ubwoko bw’Abatutsi bahura nayo itari gera yamaganwa na Dr Denis Mukwege watsindiye igihembo cya mahoro.

Yashoje asaba amahanga ku dacyeceka mu gihe hari ubwoko bumwe bukomeje guhohoterwa mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ubutumwa bwa tanzwe n’uru rubuga rwa Vive M23, rwa nasabye amahanga kutazagira icyo ruvuga ngo mugihe ingabo za AFC/M23 zizaba zafashe u Mujyi wa Goma.

Ruvuga ko mu gihe bacyecetse nti bakurikirane imibabaro abatutsi bakunze guhura nayo ko no mu gihe M23 yaramuka ifashe Goma kugira ngo ivane abatutsi mu kaga bakwiye kuza tuza.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.