• Sun. May 19th, 2024

UNOPS/PCAGL, ikora mu by’imihanda yasuye umuhanda uri gukorwa uhuza centre ya Baraka na Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, maze bashimira Neri ubihagarariye.

Share with others

Ishirahamwe rya UNOPS/PCAGL, rikora iby’imihanda, ryasuye umuhanda uri gukorwa mu karere ka Bibogobogo, uhuza ako karere n’ibindi bice byo muri teritware ya Fizi, maze rishimira abahagarariye icyo gikorwa ku muhate babigaragazamo.

Ni ku munsi w’ejo hashize tariki ya 26/03/2024, abakozi bakora muri UNOPS/PCAGL basuye umuhanda uri gukorwa, uhuza centre ya Baraka na karere ka Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ahagana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri, uyu mwaka turimo, n’ibwo gukora umuhanda wa Bibogobogo na Baraka byasubukuwe, aho bihagarariwe na Neri uvuka muri Bibogobogo.

Gukora uyu muhanda bikaba bikomeje kuja imbere, nk’uko bivugwa n’abarimo kubikora.

Bamwe mu bakozi bakora uyu muhanda ba bwiye Minembwe Capital News ko Neri yashimiwe ku bwitange yagiye agaragaza, kandi ashimirwa ko agikomeje gukora neza.

Bagize bati: “Bashimiye uburyo abakoresha uyu muhanda bakora neza. Bashimira n’umukoresha ariwe Neri, bavuga ko abifitemo ubuhanga ndetse bahamya ko uyu muhanda ariwo wubatse neza kurushaho kuyindi yo muri teritware ya Fizi.”

Tu bibutseko imihanda iri gukorwa kuri ubu muri teritware ya Fizi, hari uwa Makama, Sebele, Kibanga, Monge na Bibogobogo.

                   MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.