• Sun. May 19th, 2024

Icyihebe gikaze cyo muri ADF, cyahitanwe na operasiyo yakozwe n’Ingabo za Uganda hamwe n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Share with others

Operasiyo Shujaa ihuriyemo ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC) n’iza Uganda(UPDF) yishe umuganga wari ukomeye mu mutwe wa ADF.

Ni mu mirwano ikaze yashamiranije ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa n’ingabo za Uganda, aho bari bahanganye n’umutwe w’iterabwoba wa ADF, nk’uko iy’inkuru ivugwa n’abari muri ibyo bice.

Amakuru avuga ko iyo mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 08/04/2024 ibereye mu gace gaherereye mu ishamba rya Migulumugulu, ho muri localite Eringeti, teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ay’amakuru akomeza avuga ko iyo operasiyo yasize ihitanye uwari umuganga wari nimero ya mbere mu mutwe w’iterabwoba wa ADF, bwana Mousa Baluku.

Iyo mirwano ibaye mu gihe muri ibyo bice hakomeje kuvugwa ibitero ahanini bikunze kw’i basira imihana y’abatutage aho ibyo bitero bikorwa na ADF.

Teritware ya Beni iri mu bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yabayemo ubwicanyi bwinshi kuva mu mwaka w’2000 kugeza n’ubu.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.