• Sun. May 19th, 2024

Ingabo za MONUSCO, ziravugwaho gusiga ibirindiro binyuranyije n’amabwiriza mu duce two muri teritware ya Masisi.

Share with others

Ingabo za MONUSCO zirashinjwa guta ibirindiro, muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni abasirikare bo mu muryango w’Abibumbye (MONUSCO), bakaba bakomoka mu gihugu cy’u Buhinde, bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bataye ibirindiro byabo biherereye mu gace kari hafi na Sake.

Ahagana ku wa Kane tariki ya 04/04/2024 n’ibwo ingabo za MONUSCO, zoherejwe mu bice biri hafi na centre ya Sake mu rwego rwo gukumira abarwanyi ba M23 badafata Goma, nyuma bariya basirikare ba Monusco bataye ibirindiro byabo, binyuranyije n’amabwiriza y’u buyobozi bwabo, nk’uko bya tangajwe n’ibiro ntara makuru bya Bafaransa, AFP.

Ibi biro bya tangaje ko habonetse ibirindiro bitatu byatawe n’Ingabo za Monusco biza kwigarurirwa n’umutwe wa M23.

Ubwo butumwa buvuga kandi ko mu gitondo cyo ku Cyumweru, imitwe y’itwaje imbunda ifasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yarashe ku ngabo za Loni zari mu nkengero za Sake.

Ninyuma y’uko ku wa Gatandatu, habaye iturika rya grenade mu nkambi y’abavanwe mu byabo, hafi na Goma, risiga hapfuye abantu batanu abandi benshi barakomereka harimo n’abasirikare ba leta ya Kinshasa.

Ni mu gihe kandi no ku Cyumweru ibisasu biremereye byarashwe n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, bigasiga bihitanye abasivile muri Localité ya Mushaki, muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ku rundi ruhande amakuru avuga ko ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga zishaka gufunga umuhanda wa Sake -Goma, hakaba harabandi barwanyi ba M23 bagaragaye mu majyaruguru ya Sake mu birometre 20 mu burengerazuba bwa Goma, abandi baza kugaragara muri parike ya Virunga kandi ngo barashaka gufunga umuhanda wa Sake Goma, nk’uko sosiyete sivile ibivuga.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.