• Sun. May 19th, 2024

Muri Uvira, Lac Mulimbalimba Masururu, arashinjwa gushigikira M23.

Share with others

Luc Mulimbalimba Masururu, wahoze ari umudepite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yiswe umufatanya bikorwa w’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ni kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 09/04/2024, Luc Mulimbalimba Masururu yahamagajwe n’inzego zishinzwe umutekano muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Avuga ko Mulimbalimba yahamagajwe n’urwego rushinzwe iperereza rwa ANR, nyuma y’amakuru yagiye aca ku mbuga nkoranya mbaga ashinja Mulimbalimba kuba ari umufatanya bikorwa wa M23.

Ayo makuru yavuga ko uyu munyapolitiki Mulimbalimba ari mu bantu bakangurira urubyiruko kwiyunga muri M23, ko kandi ari no mubatera nkunga uwo mutwe.

N’amakuru yagiye anyura ku mbuga za Whatsapp na Facebook.

Luc Mulimbalimba Masururu avuka mu gace ka Luvungi muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.