• Sun. May 19th, 2024

Ingabo za FARDC n’abazifasha kurwana, bakomeje kubabarira mu ntambara iri guca ibintu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), n’abayifasha kurwana bakomeje kubabarira mu ntambara irimo guca ibintu muri gurupema ya Kamuronza, ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni kuri uyu wa Kane, tariki ya 28/03/2024, amakuru mashya yongeye kuvugwa ko ibintu bikomeje kumera n’abi kandi bigakomeza no guhindagurika buri mwanya.

Ay’amakuru avuga ko ibisasu biremereye bibiri byatewe mu birindiro by’ingabo za FARDC biri ahitwa Matcha na Mahyutsa.

Bigasobanurwa ko ibyo bisasu byatewe n’ingabo z’u mutwe wa M23 zari ahitwa Vunano ni kudusozi turi hejuru ya Sake.

Ay’amakuru kandi avuga ko ibirindiro by’ingabo za leta bya Mahyutsa, ko byarimo ingabo zivanze, harimo iza SADC, FARDC, FDLR na Wazalendo.

Nta mubare wabaguye muri icyo gitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, gusa Radio okapi dukesha iy’inkuru ivuga ko ibyo bisasu byaguye neza mu birindiro by’ingabo zirwanirira leta ya Kinshasa, kandi ivuga ko byari ibisasu biremereye.

Intambara yabaye kuri uyu wa Kane yari iremereye ni mugihe havugwa kandi ko hari ibimodoka by’ingabo za SADC byarashweho biratikira, bikaba byararasiwe mu bice biri impande ya Sake.

Ibi byabaye no mu gihe ku wa Gatatu, umunsi ubanziriza uyu wa Kane, hari habaye urugamba rukaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, iyo mirwano yabereye mu bice bya Sake, urundi rugamba rwari mu bice bya Mubambilo, Kirotshe ndetse no mu duce twa Lutobogo no kuri Antenne zitatu.

Mu gihe imirwano ikomeje gukara niko na M23 ikomeza gufata ibindi bice byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.

Iy’i ntambara iri hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa imaze imyaka ikabakaba kuba itatu.

Hagati aho umuyobozi mukuru wa AFC, Corneille Nangaa yaraye atangaje gushiraho iherezo akadomo kanyuma ubutegetsi bwa Kinshasa.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.