• Sun. May 19th, 2024

I Nama idasanzwe y’Abakuru baza leta, ngo yafatiwemo imyanzuro ikakaye ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kuzamba M’uburasirazuba bwa RDC.

Share with others

I Nama y’Abakuru b’ibihugu b’igize umuryango wa SADC yakozwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 31/10/2023. N’i Nama byavuzwe ko na perezida Félix Tshisekedi, ko ya y’ikurikiranye akoresheje ikorana buhanga rya none( Visiocoference).

Amakuru avugako iyo Nama yigiwemo ibi bikurikira:

“Kureberahamwe uko umutekano uhagaze M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.”

“Gutegura byihuse aho ingabo zizahitira zizaba zigiye kugarura Amahoro muri RDC, zo mu muryango wa SAMIDRC .”

“Muriyo Nama, Abayobozi bagize ibihugu biri muririya shirahamwe rya SADC bavuzeko bose bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuzamba M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, banashima aho ibikorwa byokwegeranya ingabo za SAMIDRC aho bigeze.”

“Perezida Félix Tshisekedi, akaba yaboneyeho umwanya wo kumenyesha bagenzibe ko ibikorwa byogutegura barimo birimo gukorwa neza n’Abayobozi b’ingabo ndetse n’aba minisitire b’ingabo z’ibihugu bifite kuzohereza ziriya Ngabo.”

Umubonano uherutse kubera Lubumbashi, wahuje perezida Félix Tshisekedi na Dr Jakaya Mrisho kikwete ukuriye aba Sage ba SADC n’ubundi warushingiye kubibazo biri M’uburasirazuba bwa Congo.”

“Igikorwa cyokohereza ingabo muri RDC cyemejwe mu Nama igira iya 43 y’Abakuru b’ibihugu bigize ishirahamwe rya SADC, ubwo bari i Luanda, ho muri Angola.”

“Guverinoma ya Kinshasa, bigize igihe bivugwa ko imbaraga zayo zose yazerekeje mubihugu by’Afrika yo mu Majy’Epfo maze ashinja ibihugu byo M’uburasirazuba bw’Afrika(EAC), kunanirwa kugarura umutekano M’uburasirazuba bwa RDC.”

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.