• Sat. May 18th, 2024

I Kamanyora homuri Kivu yamajyepho muri Territory ya Warungu, Abanyamulenge bangiwe gufata udu Carte d’électeurs.

ByBruce

Feb 20, 2023
Share with others

I Kamanyora homuri Kivu yamajyepho muri Territory ya Warungu, Abanyamulenge bangiwe gufata Carte d’électeur.

Ibi byabaye uyumunsi tariki 20.02.2023, kugicamunsi, nimugihe bari berekeje bisanzwe kuja gufata udu Carte d’électeur, kugituwo co Kumukamba. Ubwo Minembwe Capital News, yaganiraga nabaturiye aka gace ka Kamanyora bagize bati: “Batubwiye ko muri Zone y’Awalungu ntamunyamulenge wemerewe gukorerwa ibarura, nahano Centre Kumukamba batwangiye ndetse hariho akavuyo kenshi peee!”

Bakomeje bavuga ko igihe aba Banyamulenge bakomeje kwinginga ngo bahangurwe nkuko bisanzwe babarurwe kuko ataribwo bwambere bahabwa izi Carte d’électeurs bababwiye kurindira abayobozi bagize ati: “Banze batubwiye ngoturinde chef dégroupément, turarindira, Chef dégroupément araza ahageze atubwira ko Abanyamulenge batemerewe gufata Carte d’électeur.”

Iki gikorwa kikaba gikomeje kuzana umwuka mubi muri Kivu yamajyepho, akaba ataribwo bwambere dore ko nomuri Kalemi ibi byabaye aho Abanyamulenge bangiwe ko babarurwa bakabita Abanyarwanda, Kugeza ubwo bamwe muribo batawe muriyombi nkuko Minembwe Capital News yahawe ayamakuru nabaturiye aka gace.

Izi Carte d’électeur zikaba zihabwa aba Congomani bujuje imyaka 18, muriki gihugu bakaba bitegura amatora yumukuru w’igihugu azaba uyumwaka mukwezi kwa 12.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “I Kamanyora homuri Kivu yamajyepho muri Territory ya Warungu, Abanyamulenge bangiwe gufata udu Carte d’électeurs.”
  1. Biratangaje biranababaje iyoningenga bitekerezo nonese baragirango tujehehe?nkoturiwachu kandi twemerewe gufata ibyangombwa kimwenabo

Comments are closed.