• Sun. May 19th, 2024

I Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bijejwe ko uwo Mujyi utazigera wigarurirwa na M23.

Share with others

Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na minisitiri w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, y’ijeje abaturage baturiye Goma ko M23 itazafata uwo Mujyi.

Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 09/02/2024, minisitiri Jean Pierre Bemba Gombo, yageze i Goma, aho yaje ari kumwe n’u mugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya Congo, Gen Christian Tshiwewe Songesa, bakimara kugera ku k’ibuga cy’indege cya Goma, bakiriwe na Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Gen Peter Cirimwami Nkuba ndetse n’abandi banyacyubahiro barimo Lt Gen Sikabwe Fall, ushinzwe operasiyo y’Ingabo za RDC muriy’i Ntara.

Minisitiri Jean Pierre Bemba, yaje gufata akanya abwira itangaza makuru ko igisirikare cya leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko kiri gukora ibishoboka byose kugira u Mujyi wa Goma, udafatwa na M23.

Yagize ati: “Ibintu byose birimo gukorwa kugira u Mujyi wa Goma, utagwa mu maboko ya banzi. Ingabo z’igihugu zirakora kandi ibishoboka byose kugira ngo zongere kwisubiza uturere twigaruriwe n’i ngabo za M23.”

Aba banyacyubahiro bageze i Goma, bavuye i Kinshasa. Nyuma y’uko bari bamaze kwa kirwa bakaganiriza n’ingabo za FARDC i Goma, baje no kwerekeza ahari abasirikare bakomerekeye ku rugamba.

Hafashwe n’amashusho agaragaza ko minisitiri w’ingabo za RDC ndetse n’u mugaba mukuru w’ingabo za Congo Kinshasa, ko basuye inkomeri zabo ziri kuvurirwa mu bitaro biherereye muri Quartier ya Ndosho, ku bitaro bya L’hopital CBCA.

Uruzinduko rwa Jean Pierre Bemba na Gen Christian Tshiwewe Songesa, nti biramenyekana iminsi baza mara i Goma. Gusa aba bayobozi bahageze mu gihe imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahanini iy’i mirwano ibera muri teritware ya Masisi na Nyiragongo, kandi isatira igana mu Mujyi wa Goma.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.