• Sun. May 19th, 2024

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yemeje ko M23 yongeye guhanura drone y’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Share with others

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yashize inyandiko hanze yemeza ko bahanuye indi drone y’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

N’i nyandiko bwana Lawrence Kanyuka, amaze gushira hanze muri aya Masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 09/02/2024.

Aho yakoresheje urubuga rwe rwa X, maze atangaza ko ingabo za ARC/M23, ko bongeye guhanura drone yo mu bwoko bwa CH-4, avuga ko iyi drone ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bayikoresha mugihe baba bashaka kugirira nabi abasivile no kubica ko kandi ibyo ba bikora bafashijwe na MONUSCO.

Uy’u muvugizi yavuze kandi ko bamenyesheje imiryango Mpuzamahanga ko abakomeje kugira uruhare mu kwica abasivile ari perezida Félix Tshisekedi n’Ingabo ze arizo FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.

Kanyuka, yasoje asaba ko perezida Félix Tshisekedi agomba ku buranishwa ku byaha byo mu ntambara, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Tu bibutseko iriya drone bongeye guhanura igira iya gatatu, harimo iyahanuriwe mu bice bya Kibumba n’indi yarasiwe hafi na Goma iza kugwa ku k’ibuga cy’indege cya Kavumu, giherereye i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Gusa mur’izi nyandiko za Lawrence Kanyuka, ntizigaragaza aho iyi drone bayihanuriye. Yemeje gusa ko ingabo za M23 ko zayihanuye.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.