• Sun. May 19th, 2024

I Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Umzalendo yishe arashe umwana uri mu kigero cy’imyaka 12.

Share with others

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo hashize, umzalendo yishe arashe umwana uri mu kigero cy’imyaka 12, amurasira mu bice byo kwa Mboko, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni ahagana isaha z’umugoroba wajoro, zo ku wa Mbere, tariki ya 29/04/2024, nibwo Umzalendo yishe arashe umwana uzwi ku mazina ya Emmanuel Kyubwa, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Avuga ko uwo mwana yarashwe ibirenge arashwe n’u murwanyi wo muri Maï Maï, isanzwe igenzura ibice byo kwa Mboko ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mwana yamaze kuraswa ahita abona ubutabazi, aho yajanwe kwa muganga kugira ngo yitabweho, ariko byarangiye avuye mo umwuka.

Abari aho hafi bavuga ko Umzalendo kurasa uwo mwana ya murasiye iwabo ku rugo kandi ko ntacyo yamujije usibye ko bikekwa ko haricyo hoba hari icyo bapfa n’ababyeyi be.

Umwana warashwe arapfa avuka mu bwoko bw’Ababembe, bo muri ibyo bice byo muri teritware ya Fizi.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *