• Sun. May 19th, 2024

Guhohotera Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, byongeye kandi gufata indi ntera.

Share with others

Guhohotera Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, byongeye kandi gufata indi ntera.

Ku munsi w’ejo hashize, mu rugo rw’Umunyamulenge, witwa Kineza rw’injiriwe n’insoresore z’itwaje imbunda zabo mu bwoko bw’Abapfurelo, zisahura urwo rugo zirarweza, nk’uko abaturiye ibyo bice ba bibwiye Minembwe Capital News.

Bavuga ko ibyo byabaye igihe c’isaha ya 12:30 PM, ku masaha ya Minembwe na Bukavu, aho abantu baje bitwaje intwaro bari ku mubare w’abantu bane binjiye mu rugo rwo kwa Kineza, ruherereye mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, barusahuramo ibintu byingenzi barangije barigendera.

Nk’uko byavuzwe n’uko bakimara kwinjira mu nzu bahise bategeka abari mu rugo bose kutishaganya, ari nako bakomeje gusahura icyo bahuye nacyo cyose muri urwo rugo.

Muri bimwe byasahuwe harimo ko bajanye ibikapu byarimo imyenda bigera kuri bitatu, ndetse n’ibindi bintu bifite agaciro byari muri iyonzu.

Nyuma yo gusahura berekeje inzira n’ubundi baje bavamo, nta muntu bakomerekeje cyangwa bishe, nk’uko byavuzwe. Gusa byavuzwe ko bavuye kuri urwo rugo bari kurasa, mu rwego rwo kwiha inzira.

Kineza w’umunyamulenge waraye asahuwe ibye, yari asanzwe yikorera ku giti cye, akora business yo gutatransfer amafaranga ari nabyo bamujije nk’uko bivugwa n’abaturanyi be.

Guhohotera Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, byatangiye kera, gusa rimwe narimwe bigenda bigira igihe birushaho gukara.

Mu mpera z’u mwaka ushize byari byarushijeho gukaza umurego, n’inyuma y’uko buri munsi habaga gushimuta Abanyamulenge, igihe hatabaye uwo bashimuta bakica.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *