• Thu. May 16th, 2024

Amashuri yafunzwe kubera imyuzure yakomeje kwiyongera mu gihugu cya Repubulika ya Kenya.

Share with others

Imyuzure yatumye amashuri afungwa mu gihugu cya Kenya, kubera ikomeje kwibasira iki gihugu.

Ni byavuye mu itegeko rya Guverinoma ya Kenya, binyuze kuri minisitiri w’u burezi, Ezekiel Machogu, yatangaje ko imvura yaguye kuva mu Cyumweru gishize yasenye inyubako z’amashuri yo hirya no hino mu gihugu, ndetse izindi zirengerwa n’amazi, mu gihe ibindi byumba by’amashuri bicumbikiwemo abakuwe mu byabo n’ibiza by’imyuzure.

Amashuri akaba yari ategerejwe gufungura igihembwe cya kabiri kuri uyu wa Mbere, ariko byigijwe inyuma, akaba azafungura tariki ya 06/05/2024.

Kuva ku wa Gatandatu, umubare wa bahitanwe nimyuzure ugera ku bantu 83, ndetse ngo uyu mubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera mu gihe imvura yaba ikomeje kwiyongera muri iki gihugu.

Guverinoma ya Kenya itangaza ko kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 130 bavanywe mu byabo n’imwuzure, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero.

Imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ntiyateye imyuzure muri Kenya gusa kuko yageze no mu bindi bihugu byo muri Afrika y’iburasizuba, ku buryo mu gihugu cy’u Burundi abantu bagera ku bihumbi 100 bavanwe mu byabo, mu gihe muri Tanzania, abasaga 150 bamaze gupfa ndetse no muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo hamaze gupfa abantu barenga umunani.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *