• Sat. May 18th, 2024

Haravugwa urujijo rukomeye, ku barwanyi bagaragaye mu Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Urujijo ku barwanyi bavuzwe mu Bibogobogo, ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni ahagana mu ntangiriro z’iki Cyumweru turi busoze kuri iki Cyumweru cyo ku itariki ya 05/05/2024, nibwo mu Muhana wa Bivumu, ho muri Bibogobogo utuwe n’Abapfulero wajemo Maï Maï ivuga ko yaje gushinga ibirindiro muri ibi bice, nk’uko amasoko yacu dukesha iy’inkuru abivuga.

Iyi Maï Maï yaje iturutse mu karere ka Masango ho muri Grupema ya Bijombo, muri teritware ya Uvira, ikavuga ko itaje ku rwana ko ahubwo ije gushakira amahoro Abapfulero n’Abanyindu baturiye ibyo bice bya Bibogobogo.

Ay’amakuru akavuga ko nyuma y’uko Maï Maï yarimaze kuvuga icyayizanye muri ibyo bice, abatware buyu Muhana bo mu bwoko bw’Abapfurelo bahise bayihakanira gushinga ibirindiro mu Muhana wabo, hubwo bayisaba gusubira iyo yaje iva, ngo kuko kuza kwabo ariyo ntambara. Nyuma yubwo iyi Maï Maï ntiyongeye kugaragara ari ko kandi ntawamenye irengero ryabo, nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru.

Amakuru amwe akavuga ko iyi Maï Maï ko yoba yaranyikiye mu mashyamba ari mu bice bya Bivumu ahatuwe n’abapfulero, andi makuru ateremezwa avuga ko iyi Maï Maï ko yari yoherejwe na Gumino ndetse bikanahwihwiswa ko uwitwa Fureko wo muri Gumino ko ari muri ibi bice mu buryo bw’ibanga.

Bikaba byanasobanuwe ko iyi Maï Maï yageze muri Bivumu igizwe n’abarwanyi 50 ko kandi ari ya bo mu bwoko bw’Abapfurelo, basanzwe bakorana byahafi na Gumino.

Ibyo bibaye mu gihe kandi Gumino ishinjwa kwinjiza Imbonerakure ruhishwa mu Kajembwe ho ku Ndondo ya Bijombo. Ibyo bikaba byaratangiye kuvugwa mu ntangiriro z’iki Cyumweru.

Icyakoze mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, abarwanyi ba Gumino basabwe kuvana abarwanyi babo mu Rurambo kandi babisabwa n’Abapfulero. Ari nabwo uwiyita Colonel Alexis Nyamusaraba yahise yerekeza mu Kajembwe aho avuka, mu gihe Fureko icyegera cye, we yagumye mu Rurambo.

Tu bibutsa ko mu Bibogobogo ahavuzwe urujijo rutewe nabo barwanyi ba Maï Maï, ni agace gatuwe cyane n’Abanyamulenge, Abapfulero bake n’Abanyindu.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *