• Tue. May 21st, 2024

I Bukavu, Habaye Umuhango Wogusezera Bwanyuma, Col Muheto Stanislas, Uheruka Kwitaba Imana.

ByBruce

Apr 7, 2023
Share with others

Kuruyu wagatanu habaye gusezera bwanyuma Colonel Muheto Stanislas, i Bukavu.

Uyumunsi nibwo habaye umuhango wo gusezera bwanyuma Colonel Muheto Stanislas, uyu muhango wabereye i Bukavu dore kwarinaho aheruka kwitabira Imana azize indwara itunguranye.

Col Muheto , yigeze kuyobora Régiments zitandukanye mungabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo(FARDC), harimo na Régiment ifite icicaro muri Teritware ya Fizi, ho muntara ya Kivu y’Amajyepho, Col Muheto yanayoboyeho igihe kitari gito ingabo za FARDC mukarere kimisozi miremire y’Imulenge homuri Minembwe, akaba arinaho avuka.

Col Muheto yapfiriye mu bitaro bya Kavumu i Bukavu mu rukerera rwa tariki ya 02.04.2023, azize uburwayi bivugwa ko bwatunguranye nkuko byatanzwe mwitangazo ryumuryango avukamo.

I Bukavu ni ho habereye umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro wakozwe n’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC). Hari kandi abantu batandukanye barimo inshuti n’abo mu muryango we.

Abofisiye muri FARDC by’umwihariko, batanze ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Col. Muheto, banavuga ibikorwa by’ubutwari byamuranze.

Colonel Muheto yapfuye afite imyaka 52 y’amavuko. Yari amaze mu ngabo za Leta imyaka irenga 20, muriyimyaka yakozemo imirimo itandukanye harimo nibyubutwari bukomeye.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.