• Sun. May 19th, 2024

I Bruxelles mu Bubiligi, umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuze Imbogamizi igihugu cye gifite.

Share with others

Mu ruzinduko perezida Félix Tshisekedi yagiriye mu gihugu cy’u Bubiligi yabwiye ubutegetsi bwicyo gihugu imbogamizi igihugu cye gifite.

Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28/02/2024, umukuru w’igihugu cya RDC Félix Tshisekedi yageze i Bruxelles mu Bubiligi, nk’uko ubwe yabishize mu nyandiko akoresheje urubuga rwe rwa X.

Tshisekedi yagize ati: “Intambara sicyo kibazo gusa igihugu cyacu gifite k’uko dufite n’ikibazo cy’iterambere.”

Uy’u mukuru w’igihugu cya RDC yavuze ko uru ruzinduko arimo rugamije kunoza imikoranire y’ibihugu byombi.

Aho yanavuze ko yakiriwe na minisitiri w’intebe w’iki gihugu, bwana Alexander Decroo, maze baza kugirana ikiganiro cy’ibanze ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Muri iki kiganiro cyahuje perezida Félix Tshisekedi na minisitiri w’intebe w’u Bubiligi, umukuru w’igihugu cya RDC yaje kongera kwikoma ibihugu by’u Buraya biheruka kugirana amasezerano n’u Rwanda ku byerekeye amabuye y’agaciro.

Ay’amasezerano yasinywe tariki ya 19/02/2024, asinyiwe i Bruxelles mu Bubiligi, aho k’uruhande rw’u Rwanda hari minisitiri w’u banye n’amahanga, Dr Vicent Biruta, mu gihe k’uruhande rwa EU hari Komiseri ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga Jutta Urpilainen.

Ay’amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije, no kuyashakira isoko.

Nyuma yo kuyasinya, umuryango wa EU washize itangazo hanze rigenewe abanyamakuru, rivuga ko yo, n’u Rwanda bazafatanya mu guteza imbere uruhererekane rw’i nzira amabuye anyuramo, ndetse no kuyongerera agaciro no guhangana n’ubucuruzi bwayo.

Kurundi ruhande perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, ku munsi w’ejo tariki ya 27/02/2024, yemereye mugenzi we wa Angola João Lourenço kuzahura na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ngo baganire uko bashakira hamwe ibisubizo ku mwuka w’intambara n’ibibazo by’u mutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC, ndetse no mu karere.

Ibi bikaba byatangajwe na Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Angola Tete Antonio. Ninyuma y’uko Tshisekedi yari amaze kuganira na João Lourenço.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.