• Sun. May 19th, 2024

Mugihe M23 iharanira amahoro n’umutekano Monusco yo n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta bakomeje ku wudobya.

Share with others

Abasirikare bo mu mutwe wa M23 bongeye gukora umuganda rusange, hamwe n’abaturage bo mu bice bimaze kwigarurirwa n’uwo mutwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni bikubiye mu nyandiko umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize hanze ku mugoroba w’ejo hashize.

Izo nyandiko zivuga ko kuba M23 ikora umuganda, hamwe n’abaturage ko byerekana amahoro n’umutekano mu bice uwo mutwe umaze ku bohoza.

Ati: “Hari ukwizerana hagati ya baturage benshi n’igisirikare cya AFC/M23, mu bice uy’u mutwe umaze kubohoza, hari amahoro n’umutekano, kandi dukomeje ku biharanira.”

Yakomeje agira ati: “Uyu muganda ingabo za M23 n’abaturage ba wukoze tariki ya 24/02/2024, ba wukorera kuri stade ya Tata Ndeze Rugabo wa 2.” Iyi stade ikaba iherereye i Kiwanja muri teritware ya Rutsuru.

Kimwe ho ubuyobozi bw’u yu mutwe wa M23, basohoye itangazo bongera gushinja ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, gutera inkunga igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo na FDLR irimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.

Muri iryo tangazo bavuga ko kuba MONUSCO iri gufasha FDLR bisigura ko ziriya ngabo z’u muryango w’Abibumbye zirengagije inshingano zabo.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mugihe FDLR ari umutwe w’iterabwoba ko bitari bikwiye ko ingabo z’umuryango w’Abibumbye zikorana nawo, bityo ko ziriya ngabo z’u muryango w’Abibumbye, zigomba gufatirwa ibihano.

Ibyo bibaye mugihe Monusco yari yatangaje ko igiye kongera ubufatanye na FARDC mu gukora operasiyo yo kurwanya M23 no kurinda u Mujyi wa Goma ntuje mu maboko yuwo mutwe ugize igihe uhanganye n’igisirikare cya RDC nabo bafatanije.

Inyandiko Monusco yanyujije kurukuta rwayo rwa X, bagize bati: “Monusco na FARDC tugiye kongera operasiyo yo guhashya M23 no kurinda u Mujyi wa Goma, ndetse no mu nkengero zaho ntihafatwe na M23.”

K’urundi ruhande imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, ikomeje gusatira u Mujyi wa Goma, ndetse kugeza ubu imihanda yose ihuza u Mujyi wa Goma na za teritware biragenzurwa na M23, ibi bigiye kuba iby’u mweru bi biri birenga ibyo bice birimo ingabo z’uwo mutwe.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.