• Sun. May 19th, 2024

Bamwe mu bategetsi bo mu Gihugu Cy’u Bufaransa, bavuga rikijana, bivanze mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Share with others

Ambasaderi w’i Gihugu cy’u Bufaransa muri Uganda, Xavier Sticker yatangaje ko M23 iterwa inkunga na Kigali.

Ni byo uyu ambasaderi w’u Bufaransa yatangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28/02/2024, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, cya bereye mugace kitwa Nakasero, i Kampala ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Uganda.

Ambasaderi Xavier Sticker, yavuze ko M23 igomba guhagarika intambara ako kanya kandi ikava mu turere twose irimo, hakurikijwe ibyemezo bya fatiwe mu biganiro by’i Luanda na Nairobi, ndetse ngo n’u Rwanda rukavana ingabo zabo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Turahamagarira u Rwanda guhagarika inkunga zose baha M23 no kuva mu turere twose irimo two muri RDC.”

U Rwanda rwagiye rushinjwa kenshi gutera inkunga u mutwe wa M23, gusa ibi u Rwanda ru bitera utwatsi hubwo bakavuga ko Kinshasa ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.

Muri icyo kiganiro cya ambasaderi Xavier Sticker yagiranye n’itangaza makuru i Kampala yavuze kandi ko u Bufaransa cyo kimwe n’ibindi bihugu by’u Burayi n’Amerika ko bashigikiye kunga impande zombi binyuze mu buryo bwa dipolomasi.

Ati: “U Bufaransa, n’ibindi bihugu by’u Burayi n’Amerika bashigikiye inzira ya mahoro binyuze mu biganiro bigamije gushakira ibisubizo amakimbirane akomeje gushinga imizi.”

Ibi ya bivuze mu gihe M23 iki genzura ibice byinshi biri mu nkengero z’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni mugihe kandi M23 igaragaza ubushobozi bwo kunesha ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, kuko mu mirwano yose barwana ntaho abarwana k’uruhande rwa leta barigera bavana M23 hubwo niyo ibirukana, bityo igakomeza gufata ibindi bice byegereye cyane u Mujyi wa Goma.

Intambara ya M23 n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangiye mu mpera z’u mwaka w ‘2021, kugeza n’ubu baracyahangana.

                 MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.