• Sun. May 19th, 2024

I biganiro by’abaturage na M23 byabereye i Jomba kuri Paroisse y’Idini rya Eklezia Katolika, kuriki Cyumweru, tariki ya 26/11/2023.

Share with others

Kuriki Cyumweru, tariki ya 26/12/2023, u mutwe wa M23 waganiriye n’abaturage baturiye gurupema ya Jomba, muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Biriya biganiro byabereye neza kuri Paroisse y’i dini Katolika iherereye muri santire(Centre) ya Jomba , mu birometre nka 50 n’u Mujyi wa Goma uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko iy’i nkuru ibivuga biriya biganiro byibanze cyane ku kwiteza imbere kw’Abaturage baherereye mubice bigenzurwa n’uriya mutwe wa M23.

N’amakuru anemezwa n’u muvugizi wa M23 mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka, aho yagize ati: “Kuri paruwasi ya Katolika i Jomba twasangiye n’abaturage ibitekerezo. Twaganiriye ku kwiteza imbere n’amahoro ndetse nu bwisanzure.”

Yakomeje avuga ati: “Abaturage bagomba kwisanzura kandi bagomba kwiteza imbere bagacuruza. Ingabo za ARC nazo zizabashakira u mutekano.”

U mutwe wa M23 wakomeje kwegerana n’abaturage aho ndetse Abaturage bagiye ba biyumvamo cyane kuruta uko biyumvamo leta ya Kinshasa. Mu minsi ishize hari amakuru yagiye ahwihwisa ko i Goma mu Mujyi bamwe mu Baturage ko batumye ku mutwe wa M23 ko ba bashaka ngo nimugihe bashaka ngo baze kubaha u mutekano.

Si ubwambere M23 iganira n’abaturage kuko biriya biganiro bagiye babikora nahandi nka Bambo no mubundi bice biherereye muri teritware ya Masisi.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.