• Sun. May 19th, 2024

Hongeye kuramukira amahoro, M’uburasirazuba bwa RDC naho M23 ngo bakomeje kw’iyongera mubice bya Tongo.

Share with others

Agahenge ka Mahoro M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, kuva kuri uyu Mbere, tariki 15/10/2023, ntamirwano irongera kuba hagati ya M23 n’ihuriro ry’imitwe ifasha leta ya Kinshasa.

Iyi mirwano isa n’ihagaze nyuma y’uko impande zihanganye zombi ngo z’ubahiriza ihagarikwa ry’imirwano ku masezerano ya Luanda.

Umutwe wa M23 n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo, Wagner ndetse n’ingabo za FARDC bari bamaze iminsi bahanganira mubice biri muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, gusa M23 ivugako uruhande rwa leta ya Kinshasa aribo babagabaho ibitero maze nabo bakirwanaho.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko no muriki Gitondo, ca k’uwa Kane(4), hongeye kubyukira amahoro, kuva Tongo, Kinyandonyi na Bwiza, ibintu biracifashe neza.

Naruguru mubice bya Kitshanga, Mulimbi, ugakomeza na za Kilolirwe haracari amahoro n’ubwo impande zose zikomeje kurebana ayingwe.
K’uruhande rwa Wazalendo, FDLR na Nyatura, bakomeje k’umvikana bavuga kw’irukana M23, aho bigamba ko bazarambika imbunda hasi ngo mugihe M23 izaba yamaze gushiraho.

Harandi makuru avuga ko, kuri uyu wa Gatatu, abo mu mutwe wa M23 bagaragaye muri Tongo aribenshi nimugihe imodoka zabo zavaga mubice bya Mulimbi na Bwiza.

K’umpande zombi(FARDC na M23) b’urumwe avugako akomeje kubahiriza ihagarikwa ry’imirwano(Cessez-le Feu), bakurikije amasezerano ya Luanda na Nairobi, kandi koburumwe yiteguye gusubiza uko byagenda kose mu gihe habaye ibitero ku birindiro byabo.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.