Havutse impaka hagati ya Banyamulenge na Bapfurero muri Mikenke.
Uyumunsi tariki 06.02.2023, muMikenke, Abanyamulenge na Bapfurero bongeye kubyutsa impaka, nimugihe hagize iminsi hari ikibazo c’Inka ziheruka kunyagigwa ahitwa Muduhoko ho Murugabano, aha nimuri Territory ya Itombwe ho muri Kivu yamajyepho.
Inka zanyagiwe Murugabano zari zabacuruzi bomubwoko bwa b’Apfurero, iz’Inka zari zijanwe Mururenge, abazigurishije bari Abanyamulenge bazigura nab’Apfurero.
Ubushize iki kibazo bakijanye muba Chefs ba Minembwe ngwaribo bagikemura biza kurangira hatavuyemo igisubizo Abapfurero b’ifuza. None Kandi tariki 06.02.2023, muMikenke, bongeye guhura impande zose kugira iki kibazo bakirangize birangira bateye urusaku hagati yabo. Kuruhande rwa b’Apfurero basabaga ko ifaranga zahawe abagurishije bagomba kuzigabana nabaguze aribo Bapfurero.
Abapfurero bashinja Abanyamulenge ko aribo babanyaze Inka ariko Ibi Abanyamulenge barabihakana kuko bivugwa ko Inka zanyazwe na Maimai Bishambuke, bashingiye uko bagiye babona ibirari iyo byerekeje.
Kugeza izisaha ikibazo c’izonka ntikiratorerwa umuti, gusa basezeranye ko bazangera guhura impande zose ejo kuwakabiri tariki 07.02.2023, nkuko twabibwiwe Kuri Minembwe Capital News.