• Sun. May 19th, 2024

Guverinoma ya Congo Kinshasa, murugendo rwokwitegura urugamba rukomeye urwo ihanganyemo na M23.

Share with others

Leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo, mumugambi wokwinjira Murugamba rweruye.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 30/06/2023, saa 6:50pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Guverinema ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yamaze gutumira izindi indege zitutu(3), zo mu bwoko bwa ‘Mwari’ n’indege zifashishwa mu mirwano no mu butasi. Ibi byatumye hongera kuvugwa ko iki gihugu kirimumyiteguro y’urugamba bahanganye mo n’inyeshamba zomumutwe wa M23.

Ni amakuru yatangajwe bwambere n’urubuga Africa Intelligence rusanzwe rutangaza amakuru acukumbuye, aho rwavuze ko nyuma y’uko Mozambique iguze indege eshatu zo muri ubu bwoko bwa ‘Mwari’, ikigo kizigurisha kigiye no kuziha Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo(RDC).

Uretse izi ndege zitatu zatumijwe na Kinshasa, Kompanyi ya Paramount bamaze nogusezerana n’iki gihugu cya RDC kuzabagurishaho ibimodoka by’Intambara.

Uru rubuga rwa Africa Intelligence rutangaza ko ikigo Nyafurika kigenzura iby’ikirere n’ibya gisirikare (Africa Aerospace and Defence), mukwezi Kwa Cyenda(9) umwaka ushize, cyatangaje ko Paramount yahawe isoko yo kugurisha indege zo muri ubu bwoko bwa Mwari, icyenda, z’igisirikare cyo mu kirere by’Ibihugu bibiri.

Muri izo ndege, harimo Zitatu (3), z’Igisirikare cya Mozambique, ndetse n’izindi zitandatu z’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Indege zo muri ubu bwoko bwa Mwari zatangiye gutunganywa muri iki kinyejana cya 21, aho zatangiriye ku izina rya AHRLAC (Advanced High Performance Reconnaissance Light Aircraft), zitangira gukoreshwa n’Igisirikare cya Afrika y’Epfo.

Zageragejwe bwa mbere mumwaka wa 2014, zikaba zifashishwa mu rwego rwa gisirikare mu bugenzuzi no gukusanya amakuru, no mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Iyi kompanyi ya Paramount kandi yatangaje ko mu kwezi kwacyumi nabiri uyumwaka ushize wa 2022, yagurishije na Kinshasa ibimodoka by’intambara byo mu bwoko bushya bwa blindés 4 × 4 légers Maatla.

Paramount yatangaje ko Congo Kinshasa imaze kugura imodoka z’intambara zitandatu z’ubu bwoko, ndetse ngo mu mpera z’umwaka ushize, ikaba yarabonye isoko ryo kugurisha izi modoka 50 ku bakiliya babiri.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.