• Sat. May 18th, 2024

Gen André Ohenzo Hamwe Na Ba Chefs Ba Minembwe Basuye Mumikenke Aheruka Kunyagigwa Inka.

ByBruce

Mar 6, 2023
Share with others

Brigadier General, André Ohenzo, uyoboye 12ème Brigade yo mungabo za Republika iharanira democrasi ya Congo zikorera muri Minembwe yasuye abaturage ba Mikenke.

Akarere ka Mikenke, kari muri Territory ya Mwenga, muri Kivu yamajyepho, Gen André Ohenzo yahasuye arikimwe naba Chefs ba Minembwe Semahoro Karaha na Bikino.

Akarere ka Mikenke haheruka kunyagigwa Inka zabo mubwoko bw’Abatutsi (Banyamulenge), Inka zirenga 30, iz’Inka zikaba zaranyagiwe nohafi yi Camp y’igisirikare ca FARDC.

Mwijambo rya Gen André Ohenzo, yabwiye abaturage yagize ati : ” ” Nzanwe no kumenya aho Inka zanyagiwe, birababaje kubona Inka zinyagwa haringabo za FARDC, cane iziherukakunyarwa wamunsi hapfa umuntu, Ohenzo ati ninsanga ari 1km naho ingabo za FARDC zikorera umusirikare uyoboye izingabo arafungwa ariwe Col John.”

Mumakuru dukesha abaturage baka gace nuko aho inka zanyagiwe kirometre imwe (1Km), bavuga ko kitageze, uwatanze ayamakuru yahamije ko, “Izonka zanyagiwe muntambwe zike naho Ingabo za Fardc zikambitse.”

Mubindi byazanye Gen André Ohenzo, yaje guhuza abaturiye Mikenke (Ababembe, Abanyindu, Abanyamulenge na b’Apfurero), kugira amahoro asagambe muraka gace nokugira habe kurwanya Inyeshamba zomumutwe wa Maimai, iz’inyeshyamba zishinjwa ibikorwa bibi byorugomo byokwica no kunyaga Inka zab’Atutsi.

Mubyo Gen André Ohenzo, yasezeranije Abaturage b’imisozi miremire akimara kuhagera yababwiye ko azakora ibishoboka byose akagarura amahoro Imulenge. Aka karere karikagize iminsi ibarigwa mumyaka irindwi(7), harimo intambara hagati ya Maimai Bishambuke kubufasha bw’ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC), nabaturage b’Irwanaho.

Ikindi nuko Ohenzo yageze muri Minembwe, harintambara hagati ya basirikare ba FARDC nabaturage b’Irwanaho, intambara yabahuje kuminsi makumyabiri nicenda zukwezi kwacumi nabiri umwaka wa 2022.

Uyumusirikare amaze kugera mumisozi miremire yahosheje umwuka mubi warumaze iminsi, urihagati ya basirikare ba leta ya Congo nabaturage b’Irwanaho.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.