• Sun. May 19th, 2024

Dr Lazare Sebitereko, yafunzwe Uvira muntara ya Kivu yamajy’Epfo.

Share with others

Dr Lazare Sebitereko, ari mumaboko yabashinzwe umutekano muri Kivu yamajy’Epfo, mugace ka Uvira.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 30/06/2023, saa 5:15pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Amakuru amaze kumenyekana nuko Umuyobozi mukuru w’ishuri rya Kaminuza rya Ebenezer mu Minembwe, Dr Lazare Sebitereko, ko ari mumaboko yabashinzwe umutekano i Buvira aho byamaze kwemezwa ko afitwe nurwego rushinzwe ubutasi mungabo za Republika ya Democrasi ya Congo (TD).

Kuruyu wa Gatatu w’iki cyumweru, nibwo inkuru zacicibakanye kumbuga nkoranya mbaga ko Dr Lazare Sebitereko, yafunzwe ubwo yavaga mu Minembwe ageze mugace ka Kavinvira ho muri teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, ko yafunzwe aho byarimo bivugwa ko yafashwe nurwego rwa ANR. Nyuma yaho mugihe kitarenze amasaha agera kurabiri bivugwa ko baje kumufungura.

Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, dukesha abaturiye agace ka Uvira nuko Dr Lazare Sebitereko, yafashwe tariki 28/06, aba bamufashe bamaze kumusambisha bamushikirije ingabo z’u Burundi akaba aribwo byatangajwe ko uyu mugabo yafunguwe ariko nyuma abashinzwe ubutasi mungabo za Republika ya Democrasi ya Congo bongeye kuja kumufata maze bamushikiriza abashinzwe ibiro bya TD (Service de reignement).

Hakaba haramakuru avuga ko izi nzego zishinzwe ubutasi mungabo za FARDC, kozaba zamaze kugeza Dr Lazare muri Prison ya Bukavu.

Nkuko inkuru yakomeje ivugwa nabaturiye agace ka Uvira, Dr Lazare Sebitereko, inzego zishinzwe ubutasi mungabo za FARDC bafashe uyu mugabo w’u Munyamulenge kukibazo cyavuzwe munkuru iheruka gutangazwa n’urubuga rwa Africa Intelligence ivuga kuri Mahoro Peace Association ko ifasha abarwana muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo. Bakaba bamushinja gukorana nirishirahamwe rya Mahoro Peace Association.

Gusa nkuko Abanyamulenge bavuga uyu mugabo Dr Lazare Sebitereko, nuko azwiho kuba ari umukozi w’Imana aho bivugwa ko yagiye akora Imirimo itandukanye mumisozi miremire y’Imulenge. Azwiho kubaka amashuli mu Minembwe, Mikarati, Rurambo nahandi.

Dr Lazare kandi azwiho kuba yarubatse ishuri rikuru rya Kaminuza rya Ebenezer mu Minembwe, rizwi nka U.EMI(Université Eben Ezer de Minembwe).

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Dr Lazare Sebitereko, yafunzwe Uvira muntara ya Kivu yamajy’Epfo.”

Comments are closed.