• Sun. May 19th, 2024

Corneille Nangaa, uheruka gutangaza umutwe wa politike, yageze i Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Corneille Nangaa, uheruka gutangaza umutwe wa politike ufite n’igisirikare, none tariki ya 31/12/2023, herekanwe amashusho ye, ya mbere ari ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

K’u wa Kane, w’iki Cyumweru turimo dusoza, tariki 28/12/2023, Nangaa, w’igeze kuyobora Komisiyo y’igenga, ishinzwe gutegura Amatora muri RDC, yashize inyandiko hanze agaragaza ko aherereye i Rutsuru. Zari inyandiko zihamagarira Abanyapolitike bo muri RDC, kwi tabira ibikorwa by’i Shyaka rye, rya AFC (Alliance Fleuve Congo), asaba kandi abanyekongo bari imbere mu gihugu, n’abari hanze y’igihugu, gushigikira no kugira uruhare mu bikorwa bizanira Congo Kinshasa, amahoro.

Ishyaka rya Alliance Fleuve Congo, rivuga ko “rigamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.”

Amashusho (photos), ya Nangaa, yagiye hanze kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 31/12/2023, yagaragaye ari kumwe n’itsinda ry’Ingabo zo mu mutwe wa M23, ndetse n’umuyobozi mukuru w’uwo mutwe, Bertrand Bisimwa.

Nyuma yariya mashusho bya vuzwe ko Nangaa kuri ubu ari mu bice byo muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.