• Sun. May 19th, 2024

Ndayishimiye, w’u Burundi, yafashe iyambere gushimira Tshisekedi, ko yegukanye intsinzi, k’u rundi ruhande agahinda nikenshi i Goma.

Share with others

Umukuru w’igihugu c’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yafashe iyambere mu gushimira perezida Félix Tshisekedi, wegukanye intsinzi y’amatora y’u mukuru w’igihugu, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 31/12/2023, Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo(CENI), yatangaje k’u mugaragaro amajwi y’agateganyo y’u mukuru w’igihugu, mu matora aheruka kuba muri RDC, tariki 20/12/2023.

Perezida Félix Tshisekedi, akaba yatsindanye amajwi angana na 13.215.366 ar’iyo 73%, ni byatangajwe na perezida wa CENI, bwana Denis Kadima.

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi, akoresheje urubuga rwa X, yahise afata iyambere mu gushimira mu genzi we Perezida Félix Tshisekedi, watsinze amatora.

Yagize ati: “Ndashimira Perezida Félix Tshisekedi, kuba yongeye gutorerwa kuyobora igihugu ca RDC. Ndizera neza ko igisubizo cya mahoro kigiye kuboneka.”

K’urundi ruhande, i Goma, k’u murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, habaye imyigaragambyo idasanzwe yamagana intsinzi ya perezida Félix Tshisekedi.

Muriyo myigaragambyo yakozwe ahanini n’urubyiruko ndetse n’abakuze aho bari bitwaje ibyapa biriho inyandiko zigaragaza ko batishimiye intsinzi ya perezida Félix Tshisekedi, bakoresheje na magambo yogusabisha ko Amatora asubirwamo.

Ubwo barimo bazenguruka bari mu myigaragabyo batwitse amapini ku mihanda bavuga ko badashaka kongera kubona kandi perezida Félix Tshisekedi.

Abakandida bo barimo Katumbi Moïse, Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege, bamaganye bivuye inyuma ibya vuye mu matora bavuga ko ataribyo nagato.

Ati: “Turabyanze byimazeyo. Niba mwifuriza Congo amahoro Amatora asubirwamo.”

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.