• Sun. May 19th, 2024

Ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC, i Kilolirwe, byari bikaze mu gihe i Kinshasa ho, bari mu kirori cy’intsinzi ya Tshisekedi.

Share with others

Kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 31/12/2023, mu gihe i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’i Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hari ibirori byo gutangaza ko Perezida Félix Tshisekedi, yatsinze amatora yo kw’itariki 20/12/2023, y’u mukuru w’i Gihugu, muri Masisi ho hari imirwaro.

N’i bitero bya gabwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, ba bigabye i Kilolirwe no mu nkengero zaho, muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ay’amakuru yanemejwe na perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, aho yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bo ngeye kurasa ibisasu biremereye mu Mihana myinshi, ibarizwa muri Localite ya Kilolirwe no munkengero zaho.”

Yunzemo kandi ati: “ARC/M23, ikomeje kurwana kinyamwuga irwanirira n’abaturage n’ibyabo.”

Ibitero bya FARDC, FDLR, Wagner, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, baheruka gukoresha Indege z’intambara, k’u wa Gatatu, tariki 27/12/2023, batera ibisasu byinshi muri Localité ya Mushaki na Karuba, ibi bisasu byasize byishe abaturage harimo n’abandi batanu bakomeretse bikabije.

Gusa umutwe wa M23, uheruka gutangaza ko bagiye gukora ubutabazi bw’ihuse ahari ho hose bazumva ko abaturage bari kwicwa bazira ubwoko bwabo.

U mutwe wa M23, watangaje ibi binyuze ku muvugizi wayo mu bya gisirikare, major Willy Ngoma.

Yagize ati: “Leta ya Kinshasa, ikoresheje Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi, bari mu kw’ica abasivile abenshi bicwa bazira ubwoko bwabo. Ibi nti tuzabyihanganira, tuza byitanga imbere.”

Yunzemo kandi ati: “Ahariho hose mu Ntara zose za Congo, tuzumva ko abaturage, bari kwicwa tuzajayo tubatabare.”

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.