• Sun. May 19th, 2024

Colonel Summy, wo mungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, yasuye inkomeri z’abasirikare bakomerekeye m’urugamba bahanganyemo na M23.

Share with others

Komanda Brigade, Summy, wo mungabo za FARDC, zikorera k’ubutaka bwo M’uburasirazuba bwa RDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muriki Gitondo co ku Cyumweru, tariki 29/10/2023, yasuye abasirikare ba Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), bakomerekeye m’urugamba, bahanganye mo n’inyeshamba zo mu mutwe wa M23.

Nk’uko Minembwe Capital News,yamaze kwakira ay’amakuru n’uko Sammy, yasuye inkomeri ziri kuvurirwa mu bitaro bya Hopital General Saint Michel, biherereye mu Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.

N’amakuru yakomeje avuga ko muriri vuriro hacumbikiwemo inkomeri z’abasirikare barenga abantu 80. Uwaduhaye iy’inkuru yemeje ko abenshi mur’izi nkomeri kobakomeretse ibikonjo n’amaguru.

Gusa ngo harimo n’abandi bagiye birasa bonyine murwego rwo guhunga Urugamba.

Mu makuru yizewe avuga ko buri Hopital iri mu Mujyi wa Goma, hagiye hacumbikirwamo inkomeri ndetse ko abandi bari kuvurirwa mu ma teritware agize i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, no mu ma brigade ya Gisirikare.

Andi Makuru avuga ko Captain Muhamed, wari umusirikare ukomeye mubayobozi ba Wagner ko yitabye Imana muntambara ziheruka guhuza M23 n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ifasha FARDC kurwanya M23. Amakuru yizewe avuga ko Captain Muhamed yaguye hafi na Kanyamahoro.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.